Amakuru

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yanenze itangazo rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ku bwumvikane bwagezweho ku bijyanye n’ubuyobozi bw’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), avuga ko rwagaragaje ibitari mu byo impande zombi zumvikanyeho.
Icyuho hagati y’agaciro k’ibicuruzwa u Rwanda rwohereza mu mahanga n’ibyo rutumiza, cyageze kuri miliyoni 336.3$ muri Nzeri 2026, aho cyiyongeraho 61.01% ugereranyije na Kanama 2026.
Umutoza w’Amavubi, Stephen Constantine, na kapiteni wayo, Djihad Bizimana, bagaragaje ko bizeye gutsinda Mali mu mukino wo kwishyura w’umunsi wa kane wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, basaba Abanyarwanda kuzuza Stade Amahoro kugira ngo bafashe Ikipe y’Igihugu kubona amanota atatu.
Ku wa 16 Ugushyingo 2026, u Rwanda, u Budage, Autriche, u Bugereki, Denmark n’u Buholandi batangaje ubufatanye bugamije gushyiraho ikigo kizajya cyakira abantu badafite uburenganzira bwo gukomeza kuba muri ibyo bihugu by’u Burayi, ariko bikaba bitashobotse kubasubiza mu bihugu bakomokamo.
Abanyeshuri bagize Icyiciro cya Mbere n’abarimu bo muri Kaminuza ya Gisirikare y’u Rwanda (National Defence College-R), batangiye urugendo shuri mu gihugu rugamije kubahuza n’abafata ibyemezo kuri politiki z’igihugu, no kubafasha gusobanukirwa mu buryo bufatika ibyihutirwa mu iterambere ry’u Rwanda.
Perezida Paul Kagame yitabiriye umunsi wa nyuma w’Inama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), aho yifatanyije n’abandi bayobozi mu biganiro byibanze ku ruhare rw’ibihugu bigize uyu muryango mu kwimakaza amahoro no gukemura amakimbirane.
U Rwanda rwongeye gutorerwa kwinjira mu Nama y’Ubutegetsi y’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Itumanaho (ITU), muri manda y’imyaka ine ya 2027–2030, mu matora yabereye mu nama mpuzamahanga y’uyu muryango iri kubera i Doha muri Qatar.
Senateri Uwizeyimana Evode yavuze ko Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, ari we watsinzwe mu kibazo cyo gusubika amatora y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), nyuma y’uko u Rwanda rwanze gukuramo kandidatire ya Louise Mushikiwabo, wari usanzwe ayobora uyu muryango.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique yatangaje ko mu rwego rwo guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku masoko hakwiye gufatwa ingamba zirimo kongera umsuaruro w’ubuhinzi, bikaba bisaba guhinga aho bishoboka harimo n’ibishanga bidakomye bikaba bidakoreshwa.
U Rwanda rwatangiye gahunda yo gukingira kanseri y’inkondo y’umura abagore n’abakobwa bafite imyaka iri hagati ya 30 na 45, mu rwego rwo kwagura ibikorwa byo gukumira iyi ndwara no kwihutisha intego yo kuyirandura bitarenze umwaka wa 2027.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka