Amakuru

Irari n’urukundo ni amagambo atavugwaho rumwe na benshi ndetse bamwe ntibasobanukirwa niba hari itandukaniro riri hagati y’aya magambo yombi kuko hari abavuga ko ari bimwe mu gihe abandi bahamya ko atandukanye bakavuga ko urukundo nyarwo ntaho ruhurira n’irari.
Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yatangaje ko mu mwaka wa 2024/2025, hakurikiranywe ibirego birenga 4000 by’abana basambanyijwe.
Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolée yasangije ubuzima bw'ubuhunzi yabayemo atinya gutahuka mu Rwanda, ashimira Inkotanyi zamutabaye ndetse na Perezida w'Igihugu wamugiriye icyizere
Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva Justin yahuye n’Abanyarwanda batuye muri Benin, abashimira uruhare rwabo mu gushimangira umubano mwiza uri hagati y'u Rwanda n’iki gihugu.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y'u Rwanda CG Felix Namuhoranye, akaba n’umuyobozi mukuru wa komite y’ubujyanama mu bya tekinike (TAC) y'ikigo cy'akarere gishinzwe kugenzura ikoreshwa ry'intwaro nto (RECSA), yafunguye ku mugaragaro Inama ya 17 y’iyo Komite ihuriza hamwe abahagarariye Komite zo mu bihugu binyamuryango bya RECSA.
Itsinda ry’abaganga 128 baturutse mu Rwanda berekeje muri Ethiopia aho bagiye mu mahugurwa yihariye bazahuriramo n’abandi baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika.
Kuri iyi tariki, mu Mujyi wa Kigali hishwe abatutsi benshi bari bihishe muri CHUK ndetse n’abandi bari baharwariye. Nyuma yo kubica, abarwayi batari mu bahigwaga bajyanwa i Kabgayi na ho CHUK isigara ari ibitaro by’inkomere z’abasirikare ba FAR.
RSSB Tigers BBC ihagarariye u Rwanda yo guhatanira Igikombe cy’Irushanwa rya Basketball Africa League [BAL 2026]  yageze muri 1/2 isezereye FUS de Rabat yo muri Maroc, ku giteranyo cy'amanota 193-171 mu mikino yombi ya 1/4.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, ari kumwe n’abandi bayobozi bifatanyije n’abanyarwanda bafana Arsenal yo mu Bwongereza, mu birori byo kwishimira igikombe cya shampiyona yegukanye.