Amakuru

Ikigo  cya Polisi cy’amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (Counterterrorism Training Center-CTTC) cya Mayange,kimaze kugira uruhare rukomeye mu gufasha abapolisi b’u Rwanda kurwanya iterabwoba muri Mozambique nkuko abahuguwe babitangaza.
Inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique,kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3Nzeri 2025,zatanze amagare abayobozi b’Imidugudu yo mu Karere ka Mocímboa da Praia, mu Ntara ya Cabo Delgado, mu rwego rwo kubafasha mu kazi kabo ka buri munsi karimo kugira uruhare mu kurwanya iterabwoba, gushyigikira iterambere ry’abaturage, no gushimangira imiyoborere y’inzego z’ibanze.
Ku nshuro ya mbere, mu Rwanda hatangiye igerageza ry'utudege duto tudakenera abapilote 'Drones', ariko dutwara abantu tuzwi nka 'eVTOL’
Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge rwakatiye  Prof. Omar Munyaneza wayoboye WASAC Group igifungo cy’ iminsi 30 y'agateganyo kuko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha.
Mu Karere ka Rwamagana, mu Ntara y'Iburasirazuba, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Nzeri 2025, hafunguwe Ikigo gishya kizajya cyakira abitegura gusoza ibihano bakatiwe n'inkiko, ‘Rwamagana Social Reintegration Centre
Muhizi Anathole urega Banki Nkuru y’u Rwanda kumwambura inzu yari yaraguze, yandikiye Inteko Ishingamategeko umutwe wa Sena, asaba ko yamurenganura
Umugaba w’Ingabo wungirije ushinzwe Ibikorwa n’Igenamigambi mu bw’Ubutumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye  muri Sudani y’Epfo (UNMISS) akaba n’Intumwa y’u Rwanda muri Sudani y’Epfo, Brig Gen Kanobayire Louis, yasuye ingabo z’u Rwanda (Rwanda RWANBATT3) ziri i Juba muri icyo gihugu.
Raporo y’Urwego rw’ubucamanza igaragaza ko imanza nshinjabyaha ari zo ziganje mu nkiko ugereranyije n’izindi manza.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yakiriye kopi z’impapuro zemerera Ambasaderi Irene Vida Gala, guhagararira Brazil mu Rwanda
Moïse Nyarugabo wahoze ari Senateri muri RDC, mu burakari bwinshi yasabye guverinoma y’iki gihugu n'iyu Burundi ashinja kugaba ibitero ku Banyamulenge muri Kivu y'Amajyepfo, kubihagarika, bitaba ibyo zikavugutirwa umuti