Amakuru

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry'Ubwikorezi (RTDA), cyatangaje ko imirimo yo kubaka umuhanda umuhanda wa Byumba-Ngondore hashyirwamo kaburimbo, ugeze ku kigero cya 67.4% ushyirwa mu bikorwa.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko inyubako eshanu z’ubucuruzi ziri mu bice bitandukanye by’Umujyi zategetswe guhagarika ibikorwa byazo by’agateganyo, nyuma yo kugaragaraho kutubahiriza amabwiriza agamije gukumira inkongi z’umuriro.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ibyo Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yatangaje mu nama ihuza u Burusiya na Afurika nk’uburyarya kuko harimo kwinyuramo mu mvugo.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yatangaje ko kuba 5% gusa by’imyenda n’inkweto bikorerwa mu Rwanda ari byo bigurwa ku isoko ry’imbere mu gihugu biterwa n'ikiguzi gihanitse cyo kubikora ariko ko leta iri gukora ibishoboka byose ngo iki kibazo gikemuke.
Umuhanzi Diamond Platnumz ukomoka muri Tanzania yatangaje ko vuba aha azashyira hanze undi mushinga w’indirimbo afitanye na The Ben, nyuma y’igihe havugwa ko aba bahanzi bashobora kuba bafite indirimbo shya.
Abanyarwanda basaga 800 baba mu bihugu bitandukanye by’u Burayi bagiye guhurira mu mwiherero uzabafasha kurebera hamwe uruhare bashobora kugira mu iterambere ry’u Rwanda, gusigasira ibyagezweho no kubyaza umusaruro amahirwe ahari mu gihugu.
U Rwanda n’u Burusiya biri muri gahunda zo kurushaho kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo uburezi, ubuzima, ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubushakashatsi n’inganda, aho by’umwihariko byiyemeje kongera amahirwe y’ishoramari no gusangizanya ubumenyi n’ikoranabuhanga, ririmo irya nucléaire.
Polisi y’u Rwanda yahuguye ibyiciro bitandukanye bikorera mu Karere ka Nyanza ku bijyanye no gukumira no kuzimya inkongi z’umuriro, ibasaba gukoresha ubumenyi bahawe mu kurinda ubuzima bw’abantu n’ibyabo no kubusangiza abandi.
Abanyarwanda 251 bari bamaze imyaka mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) batahutse mu Rwanda, bagaragaza ibyishimo byo kongera kugera mu gihugu cyabo, bamwe bavuga ko batunguwe n’iterambere basanze, ku buryo bumvise bageze i Burayi.
Abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije mu Rwanda bagaragaje ko bagihura n’imbogamizi zibangamira imibereho yabo, zirimo guhezwa mu burezi, gucikiza amashuri, ihohoterwa rikorerwa ku mbuga nkoranyambaga no kugorwa no kubona serivisi z’ubuvuzi.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka