Biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage bo mu kagali ka Mvuzo mu murenge wa Bumbogo ho mu karere ka Gasabo,Tariki ya 14/03/2026 ubwo bahamagaraga Polisi bakavuga ko hari moto babonye iri kugurishwa n’abasore babiri kandi bikekwa ko yibwe, abapolisi bageze aho iyo moto (RJ 555 C) iri kugurishirizwa babatse ibyangombwa bya moto barabibura,maze Polisi ihita ibafata uko ari babiri.
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa kabiri muri Afurika mu kugira umubare munini w’abaturage bafite ubumenyi mu by’ikoranabuhanga aho ruza rukurikira Botswana iri ku mwanya wa mbere.
Umunyarwandakazi Queen Kalimpinya yahembwe nk'umugore witwaye neza muri Shampiyona y’Igihugu ya Kenya yo gusiganwa mu Modoka (Kenya National Rally Championship- KNRC).
Al Hilal SC yo muri Sudan ikina Shampiyona y'u Rwanda 2025/26, yanganyije na RS Berkane igitego 1-1 mu mukino ubanza wa 1/4 cya CAF Champions League wabereye muri Maroc mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 14 Werurwe 2026.
Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo igitaramo cy'amateka gitegerejwe n'abatari bake mu Rwanda ndetse no bihugu bituranye narwo kibe. Iki ni igitaramo cya Move Africa cyatumiwemo umuraperi Doja Cat ugiye gutaramira bwa mbere ku Mugabane wa Afurika
Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga