Amakuru

Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul KAGAME, yashyizeho abagize Inama y’Ubuyobozi ya WASAC Group Ltd ndetse inashyira Umuyibozi Mukuru wa WASAC Utility Ltd.
Urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro rwanzuye ko abantu bane bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’isakara ry’amashusho y’umuhanzi Yampanon barimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, uwitwa Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man , Kwizera Nestor  (Pappy nesta), bakomeza kuburana afunzwe by'agateganyo iminsi 30 .
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Burundi, Édouard Bizimana, yamaganye byimazeyo itangazo ryasohowe n’ihuriro AFC/M23 rivuga kuvana ingabo zaryo mu mujyi wa Uvira, mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo (RDC), avuga ko ari nk’amayeri agamije gushuka no kuyobya amahanga.
Inteko Ishinga Amategeko ya Azerbaijan yemeje ku mugaragaro amasezerano y’ubwikorezi bwo mu kirere hagati y’igihugu cyayo n’u Rwanda.
Abagize Urugaga rw’Abahanga mu by’Ubwubatsi basabye Minisiteri y’Ibikorwaremezo kujya bahabwa amasoko y’imishinga y’ubwubatsi minini akunze guhabwa sosiyete z’abanyamahanga, kuko na bo bafite ubushobozi bwo kuyakora neza;
Abana 3 bo mu muryango umwe wo mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Cyumba, baturikanywe na grenade ubwo batashyaga inkwi mu ishyamba, bahita bitaba Imana.
Umusaruro mbumbe w’u Rwanda (GDP) wazamutse ku kigero cya 11.8% mu gihembwe cya gatatu cya 2025, ugera kuri miliyari 5,525 Frw, uvuye kuri miliyari 4,659 Frw wariho mu gihembwe nk’iki cy’umwaka wa 2024
Abaturage bazindukiye mu mihanda bagaragaza ku mugaragaro ko bishimiye ihuriro rya AFC/M23 banayiha ikaze bagaragaza ko bayishimira kubera umutuzo yabazaniye mu mujyi wa Uvira ho mu ntara ya Kivu y’amajyepfo
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, MINAGRI, yatangije  ku mugaragaro umushinga  mushya witwa BIO-CAP (Biological Control Agents Project), ugamije gufasha abahinzi mu guhangana n’udukoko n’indwara byibasira imyaka, cyane cyane ibirayi n’imyumbati.