Amakuru

Perezida Kagame yashimangiye ko umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, wubakiye ku cyizere kandi ko ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye bukomeje kugana aheza.
Ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyundo mu karere ka Rubavu habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 imiryango yazimye muri yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, cyatangaje ko kuva ku wa 24 kugera ku wa 29 Gicurasi 2026, ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherejwe mu mahanga byinjirije u Rwanda arenga miliyari 17,3 Frw, avuye muri toni 8,869.
Minisiteri y’Imari ya Leta zunze ubumwe za Amerika yatangaje kuri uyu wa Kabiri ibihano bishya byafatiwe abayobozi babiri b’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC), mu rwego rwo gushyigikira inzira y’amahoro no gukemura amakimbirane amaze imyaka myinshi muri icyo gihugu.
Minisiteri y’Uburezi ibinyujije mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) yatangije ku mugaragaro ibizamini ngiro (Practical Exams) ku bakandida 74,085 basoza ayisumbuye muri uyu mwaka wa 2025/26.
Kuri uyu wa Kabiri urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rwaburanishirije mu ruhame mu murenge wa Mutenderi abarimo Hakizimana ukunze kwitwa Shehe n’umugore we Claudine Musengimana bashinjwa icyaha cyo kwica  Mukaremezo Xaverine ari we nyina wa Hakizimana akanaba nyirabukwe wa Claudine.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda yasabye ba rwiyemezamirimo bahawe ibibanza mu byanya by’inganda kubyubaka bitaba ibyo bakabyamburwa kuko bibangamira abandi bashaka kubibyaza umusaruro.
APR FC yashimiye abakinnyi batatu b’abanyamahanga batandukanye na yo nyuma yo gusoza amasezerano yabo muri iyi kipe itatekereje kubaha andi.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yaburiye abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bibwira ko babonye ubuhungiro mu gihugu cyabo.