Ibidukikije

Pariki y’Igihugu y’Akagera yatangaje ko mu gihembwe cya mbere cya 2026 yasuwe n’abantu barenga 11.700, bituma yinjiza arenga miliyoni 1,3$, ni ukuvuga asaga miliyari 1,9 Frw mu mezi atatu gusa.
Ikigo cy’Igihugu cy’iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko muri Mata 2026 hazagwa imvura  nyinshi iri hejuru y’isanzwe igwa muri uku  kwezi ndetse ikaba ishobora kuzateza ibiza mu duce dutandukanye tw’igihugu.
Inteko Ishinga Ametegeko umutwe w’Abadepite yafashe umwanzuro wo gusaba Minisitiri w’Intebe kuyigaragariza bitarenze amezi atandatu uburyo buhamye bwo gufata amazi y’imvura yangiza ibikorwaremezo n’imitungo y’abaturage.
Abanyeshuri biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riherereye i Musanze batangiye urugendoshuri rw’iminsi itanu rugamije kongera ubumenyi ku ruhare rwa politiki y’u Rwanda mu kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Donatille Mukantaganzwa, yasabye abanditsi b'impapurompamo z'ubutaka kwirinda amanyanga bagakora baharanira gukemura ibibazo bigaragara muri serivise z’ubutaka aho kuba ba gitera.
Abasenateri bagaragaje ko bahaganyikishijwe n'ubwiyongere bw'ibirego by'abaturage bangirizwa n'inyamaswa ziva muri Pariki zibakikije, aho byiyongereye hafi 30% muri 2024-2025
Minisiteri y'Ibidukikije yasabwe gusobanura mu gihe kitarenze amezi abiri impamvu yateye igihombo cyarenga miliyari 1.32 z’amafaranga y’u Rwanda, cyatewe no kudashyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano Ikigo cya SEAL cyari cyagiranye n'u Rwanda yo gusarura no gusazura amashyamba mu Ntara
Pariki y’Akagera yatangaje ko mu mwaka wa 2025, hafashwe abantu 135 bakekwaho ubujura bw’inyamaswa barimo abafatiwe imbere muri Pariki ndetse no hanze yayo.
Abaturage baturiye pariki ndetse n'ibiyaga bibamo inyamanswa bishimira ingamba zashyizweho zo kubaka uruzitiro ku ma pariki no gucukura imisingi ku biyaga kuko byakemuye ikibazo cy'izi nyamanswa zajyaga kubonera imyaka
Green Gicumbi, ni umwe mu mishinga minini u Rwanda rufite yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kubaka ubukungu butangiza ibidukikije, aho mu myaka itandatu ugiye kumara, watwaye miliyari zisaga 32 Frw

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka