Imikino

Hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki ngo bwa mbere u Rwanda rwakire imikino y'Igikombe cya Afurika cy'Amakipe yabaye aya mbere iwayo mu Bagabo (CAVB Men's Club Championship) 2026.
Komite Nyobozi y’Ihuriro ry’Abafana b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yahagaritse mu nshingano Muhawenimana Claude wari umuyobozi waryo, akurikiranyweho kunyereza Miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda zari zigenewe abafana mu gihe cy’imikino ya FIFA Series 2026.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryifatanyije n’Abanyarwanda muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ikipe ya Arsenal binyuze mu bakinnyi bayo barimo Jurrien Timber, David Raya , Christian Nørgaard ndetse na Ben White yageneye ubutumwa u Rwanda ndetse n'Isi muri rusange, muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ikipe ya Marines FC yabonye inota rimwe ry'ingenzi nyuma yo kugwa miswi na Al Hilal SC mu mukino w'umunsi wa 26 wa Rwanda Premier League.
Abakinnyi b'ikipe ya RSSB Tigers yari ihagarariye u Rwanda mu mikino ya BAL yaberaga i Pretoria muri Afurika y'Epfo, bageze i Kigali batahukanye itike yo gukina iya kamarampaka ‘Play Offs'.
Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, na Wedfaq Ajdabiya yo muri Libya, Nshuti Innocent yambitse impeta umukunzi we, Uwase Nice,  bamaze imyaka myinshi bakundana amusaba kumubera umugore.
Ikipe ya Rayon Sports yananiwe gukora ibyo yari yitezweho igwa miswi na Gicumbi FC itahabwaga amahirwe yongera gutuma abafana bajya mu bwigunge.
Umutoza Haringingo Francis Christian uherutse gutangazwa nk’umutoza mushya w’ikipe ya Rayon Sports, ari mu mayira abiri nyuma y’uko ikipe ya Kiyovu Sports imureze kutubahiriza amasezerano bafitanye.
Ikipe ya Kiyovu Sports yareze umutoza Haringingo Francis wari usanzwe ayitoza, mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, imushinja kutubahiriza amasezerano