Imyidagaduro

Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Afrobeats, Davido, arateganya gutaramira abakunzi b’umuziki we i Kigali ku wa 5 Ukuboza 2025, mu gitaramo kizabera muri BK Arena.
Umukinnyi wa filime akaba n’umunyamakuru, Aime Gad, yegukanye igihembo cy’umukinnyi wa filime wakoze cyane akamenyekana mu gihe gito (Best Breakout Actor of the year 2025), mu bihembo bya Music Video Africa Awards (MVAA) byatangiwe muri Hotel ya Oriental Hotel iherereye i Lagos muri Nigeria.
Kimenyi Yves wahoze ari Nyezamu wa APR yashimiye Muyango Claudine ku bubutumwa yamugeneye ku munsi w’isabukuru ye y’amavuko amwibutsa ko azahora ari igice gikomeye cy'ubuzima bwe
Uwase Muyango Claudine wegukanye ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2019, yateye imitoma umugabo we Kimenyi Yves amwifuriza isabukuru nziza y'amavuko
Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo umuhanzi w’Umunya-Kenya, Bien-Aimé Baraza, umwe mu bigeze kuba mu itsinda rya Sauti Sol, ataramire i Kigali mu gitaramo cya 'Friends of Amstel Experience 2025'
Umuhanzi The Ben n'umufasha we Uwicyeza Pamella bakomeje kuryoherwa n'ubuzima i Bali, muri Indonesia aho bagiye mu bikorwa byo gufata amashusho y'indirimbo z'uyu muhanzi
Itsinda ry'abaramyi rya Vestina na Dorcas ryerekeje mu gihugu cya Canada, aho bagiye gukorera ibitaramo mu mijyi itandukanye bahereye muri Vancouver
mbasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Gen Patrick Nyamvumba, yakiriye Umuhanzi w’umunyarwanda, akanatunganya umuziki, Fred Mugisha Robinson uzwi nka Element , EleéeH, muri muzika, uri muri icyo gihugu, bagirana ibiganiro.
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 10 Ukwakira 2025, Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwakatiye Habiyambere Zacharie uzwi ku izina rya Bishop Gafaranga mu myidagaduro nyarwanda, igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe usubitse ndetse n’ihazabu ya mafaranga ibihumbi (150.000Frw) no kwishyura amagarama y'urubanza.
Umuhanzi Intore Masamba yaganirije urubyiruko rwitabiriye Gen-Z Comedy ku kamaro k'ubuhanzi mu gihe cy'urugamba rwo kubohora igihugu n'uburyo bwatumye urubyiruko rw'Abanyarwanda bari mu mahanga bagaruka mu gihugu