Inkuru Nshya

Minisitiri w’Ingabo wa Mozambique, Major General Cristóvão Artur Chume, ari kumwe n’abandi bayobozi bakuru b’ingabo na polisi ya Mozambique, basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi
AFC/M23 yatangaje ko yohereje intumwa zayo i Doha muri Qatar mu biganiro ihuriramo n’intumwa za Leta ya Congo, kandi ko basaba iyi Leta gufungura imfungwa zifungiwe i Kinshasa no guhagarika ibitero ku birindiro byabo
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yasabye abayobozi b’inzego z’Ibanze gushyira umuturage ku isonga, birinda kubasiragiza mu mitangire ya serivisi
Urukiko rukuru rw'Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rwasabiye igihano cy’urupfu Joseph Kabila Kabange wahoze ayobora iki gihugu aho bamushinja kuba inyuma y'ihuriro rirwanya ubutegetsi bwa RDC, ariryo AFC/M23 no kuba ari Umunyarwanda
Amb. Martin Ngoga yagaragarije Akana ka Loni gashinzwe umutekano ko ibikubiye muri raporo iherutse gutangazwa na Human Rights Watch ishinja u Rwanda gufatanya na M23 mu bwicanyi bwakorewe Abasivile muri RDC, ari ibinyoma kandi bigaragaza kubogama kwayo ku ruhande rwa RDC
Abanyeshuri n’abakora  muri Kaminuza Mount Kigali, bagiye gufashwa guhabwa moto ku giciro cyo hasi, zikabafasha gukora ingendo zijya n’iziva ku ishuri mu buryo bworoshye.
Guverinoma y’u Rwanda yamaganye raporo yatangajwe na Human Rights Watch, Ibiro bya Loni bishinzwe Uburenganzira bwa Muntu (OHCHR) n'Ibiro bihuriweho bya Loni bishinzwe Uburenganzira bwa Muntu (UNJHRO), ishinja ingabo z'u Rwanda, RDF, gufasha M23 mu bwicanyi bwakorewe abasivile muri Binza na Rutshuru mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
Ambasaderi w'u Rwanda mu Burusiya Joseph Nzabamwita yahuye na Ambasaderi wa Belarus mu Burusiya, Aleksandr Rogozhnik, baganira ku buryo bwo kuzamura imikoranire hagati y’u Rwanda na Belarus
Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zitangaza ko zishyigikiye umugambi w’amahoro n’inzira y’ibiganiro hagati ya  AFC/M23 na leta ya RDCongo
Imyaka 28 irashize mu nkambi ya Mudende, hagabwe igitero kigahitana Abutsi b’Abanye-Congo bari muri iyi nkambi iherereye mu Majyaruguru y’u Rwanda