Inkuru Nshya

Umushoramari, umukunzi wa Rayon Sports , Munyakazi Sadate  yatangaje ko uburyo akunda igihugu adashobora kukigomera kuko cyamugejeje kuri byinshi, anenga ababona imitungo bakayijyana mu mahanga.
Minisiteri y’Uburezi yatangaje umusanzu uzajya utangwa n’ababyeyi barera mu mashuri ya Leta n’afatanya na Leta ku bw’amasezerano
Perezida wa Sena, Dr. Kalinda François Xavier yashimye umusanzu w’Itorero Angilikani n’uruhare mu guhindura imibereho y’Abanyarwanda mu myaka 100 rimaze mu Rwanda, asaba  amadini ubufatanye mu gushishikariza abayoboke kwitabira ibikorwa bibateza imbere,bakumira ibyabayobya.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwijeje abahinzi ubufasha nyuma y’uko imvura nyinshi yangije imbuto z’ibiti 10,000 zari ziteganyijwe guhabwa abahinzi mbere y’igihe cy’ihinga giteganyijwe gutangira muri Ukwakira
Minisitiri w’Ingabo za Mozambique,  Maj Gen Cristóvão Artur Chume uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda yashimye uburyo igisirikare cy’u Rwanda kigira uruhare mu kugarura amahoro mu bice bya Mozambique
Ishimwe Naomie, wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2020, yakoze ibirori bibanziriza kumurika igitabo cye cya mbere yise “More Than a Crown”, mu Kinyarwanda bisobanura “Ibirenze Ikamba”
Intwaza zo mu karere ka Kamonyi zirashima umukuru w’Igihugu , n’ubuyobozi muri rusange,uburyo bitabwaho , bagakemurirwa ibibazo bitandukanye bahura na byo.
U Rwanda rwateye imbere mu bice byinshi bitandukanye ariko by'umwihariko mu bikorwaremezo, aho kuri ubu Umujyi wa Kigali uwusangamo inyubako ziteye amabengeza kandi ubonako zatwaye akayabo k'amafaranga
Weekend yageze, akazi wagashyize ku ruhande, telefoni nayo ni uko, uri gutekereza aho watemberera n’umuryango wawe, ukaruhuka nyuma yo y’ icyumweru uri mu kazi