Inkuru Nshya

Sosiyete y’u Rwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, yatangaje  bitewe n'ibihu byinshi, indege zijya n'iziva Kigali zishobora gukererwa .
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf , yatangaje ko imirimo yo kubaka ibitaro bishya bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) igeze ku musozo ndetse ko bizimuka aho bisanzwe bikorera muri Werurwe 2026, bikajya i Masaka.
Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Mahmoud Ali Youssouf, yagaragaje ko yashimye isinywa ry’amasezerano agena uburyo bwo guhagarika imirwano hagati ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23).
Polisi y’u Rwanda (RNP) yakiriye itsinda ry’abapolisi bavuye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, aho bari bamaze umwaka.
Umuhanga mu bya siyansi mu bijyanye n’imitekereze, Robert O. Duncan, avuga ko kurota bifasha umuntu kuyungurura amarangamutima nibyo yanyuzemo umunsi wose ndetse bigacubya uburakari yagize.
Umuhanzi Yvan Muziki yatangaje ko igitaramo ari gutegura cyo kumurika album ye ya mbere yahuje n'umunsi w'abakunda 'Saint Valantin', ari icyimenyetso cy'uko agarutse mu muziki mu buryo bwuzuye
Abahinzi b'umuceri bo mu Murenge wa Bugarama, mu Karere ka Rusizi barishimira ko bagiye guhambwa indishyi nyuma yuko imvura nyinshi yangije hegitare 80 z'umuceri bari barahinze
Urwego rw'Igihugu rw'Abanyamakuru bigenzura RMC rwihanangirije ibinyamakuru birimo SK FM na ISIBO kubera imyitwarire ihabanye n’amahame agenga umwuga w’itangazamakuru ikomeje kugaragara mu biganiro bya siporo bitambutswa kuri izi radiyo.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf, yatangaje ko ingengo y’imari y’u Rwanda y’umwaka wa 2025/2026 yagabanyutseho miliyari 80,4 Frw, iva kuri miliyari 7,032,5 Frw ikagera kuri miliyari 6,952,1 Frw.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka