Inkuru Nshya

Kabuga arapfuye ariko ibyaha yakoze byo ntabwo bipfuye n’amateka ntabwo apfuye, Jenoside ni icyaha kidasaza kandi n’ayo mateka azakomeza anamushinje n’icyo cyaha.”
Ku itariki ya 17 Gicurasi 1994, Inama y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Amahoro ku Isi yarajijishije itora icyemezo cyongera ingabo za MINUAR zikagera ku 5500 ndetse muri icyo cyemezo hemezwa ko u Rwanda rwambuwe uburenganzira bwo kongera kugura intwaro (arms embargo).
Kuri uyu wa Gatandatu Visi Perezida wa Sena, Nyirahabimana Soline yitabiriye igikorwa cyo kwibuka imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi,igikorwa cyabereye mu karere ka Rwamagana.
Kabuga Félicien, wari ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yapfuye aguye mu bitaro byo mu mujyi wa La Haye mu Buholandi
Banki y’Amajyambere y’u Rwanda (BRD) yasinyanye na Banki y’Abarabu yita ku Iterambere rya Afurika (BADEA), amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni 25 z’amadolari ya Amerika, azafasha BRD kongera ubushobozi bwo gutera inkunga imishinga ishyigikira iterambere rirambye no guhanga imirimo.
Murindahabi Iréné wamenyekanye nka M. Iréné yerekanye ko yitegura kurushinga na Nishimwe Liliane bamaze igihe mu rukundo, utuye mu Bubiligi.
Mu karere ka Musanze hagiye kuzura uruganda rutunganya imyanda ruzuzura rutwaye asaga miliyari 4,5 Frw, rukaba rwutezweho gukemura ibibazo by’isuku n’isukura no gutanga ifumbire ikoreshwa mu buhinzi.