Mu nyandiko ya Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr Bizimana Jean Damascene, agaragaza ko kuri iyi tariki Abafaransa batangije mu Rwanda icyo bise “Operation Amaryllis”, yari igamije gucyura Ingabo n’abaturage b’Abafaransa n’abanyamahanga bari mu Rwanda aho basize Interahamwe n’ingabo za leta ziri kwica Abatutsi urw’agashinyaguro.