Inkuru Nshya

Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, zagabye ibitero bya by'ifashishijwe indege zitagira abapilote zizwi nka drone mu mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bihitana Umunyafaransa wakoreraga ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF
U Rwanda ruzakira amarushanwa 4 muri 6 ateganyijwe mu ngengabihe y’ibikorwa bya CECAFA mu mwaka wa 2026.
Mu rwego rwo kuvugurura no kubaka mu buryo buhamye ikipe y'igihugu Amavubi, ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA, rikomeje intambwe y'ibiganiro n'abakinnyi bari hirya no hino cyane cyane ku mugabane w'uburayi bafite inkomoko mu Rwanda ngo harebwe niba bakinira Amavubi.
Urwego rw'Igihugu rw'ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi umuyobozi ushinzwe amasomo (Prefet des études) ku ishuri ryo mu karere ka Nyanza, akurikiranyweho kwigwizaho imitungo ya rubanda
Agasaro Nadia Farid Ishmael washakanye n’umuraperi Riderman, yamuteye imitoma ku munsi w'isabukuru y'amavuka, amwibutsa ko ari umugabo udasanzwe mu buzima bwe
Nyuma y’igihe kinini umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), utumvikana mu kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), uyu muryango wasabye impande zihanganye mu ntambara guhagarika imirwano no gutanga agahenge
Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bitegura kujya mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye bwo kubungabunga amahoro Bangassou muri Repubulika ya Central Africa (MINUSCA) bahawe ubutumwa n’impanuro mbere yo kugenda.
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko u Rwanda rwiyemeje gushyira ingufu za nukiliyeri ku isonga muri gahunda yarwo y’iterambere ry’igihe kirekire, mu rwego rwo kugera ku ntego yo kuba igihugu gifite ubukungu bukomeye mu mwaka wa 2050
U Rwanda, kimwe n’ibindi bihugu biri mu nzira y’amajyambere, ruhura n’ibibazo bibiri bikomeye mu bukungu, birimo izamuka ry’ibiciro n’ikibazo cy’ikinyuranyo kinini hagati y'ibyoherezwa mu mahanga n’ibyo igihugu gitumiza
Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB , kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 Werurwe 2026, rwerekanye abantu babiri bakurikiranyweho gukora ibyaha by'ubwambuzi bushukana ndetse no gusambanya abana b'abakobwa.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka