Inkuru Nshya

Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko gahunda yo gushinganisha ibihingwa n’amatungo igeze ku kigero gishimishije aho abahinzi n’aborozi barenga ibihumbi 300 bamaze kugana gahunda y’ubwishingizi.
Umuryango Unity Club Intwararumuri watangaje ko ubabajwe n'urupfu rw’Umurinzi w’Igihango Madamu Joséphine Murebwayire witabye Imana ku Cyumweru tariki ya 05 Ukwakira 2025
Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul yarekuwe nyuma yo kurangiza igifungo cy’imyaka ibiri  yari yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku byaha byo gutangaza amakuru y’ibuhuha.
APR FC yasezerewe mu ijonjora ry'ibanze rya CAF Champions League nyuma yo gutsindwa na Pyramids FC yo mu Misiri, mu majya n'amaza
Ihuriro rya AFC/M23, rirwanya ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe cy’ukwezi kumwe rimaze kunguka abasirikare bakabakaba ibihumbi 20
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko Perezida wa RDC, Felix Tshisekedi, yongeye kudobya gahunda y’amahoro, akanga ko hasinywa amasezerano y’ubufatanye mu by’ubukungu hagati y’igihugu cye n’u Rwanda
Umunyamakuru akaba n'umushyushyarugamba, Anita Pendo yifurije isabukuru nziza y’amavuko umwana we w'ubuheta, Gisa Nia Ryan wujuje imyaka irindwi y’amavuko
U Rwanda rwifatanyije n’Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Inyamaswa (World Animal Day 2025), hibutswa akamaro ko kwita ku nyamanswa no gukingira indwara y’ibisazi
Ni amashusho  abenshi bazi aho umukobwa w’inkumi yarimo abyinana n’umuhanzi w’icyamamare mu muziki nyarwanda , ntawundi ni Cecile Kayirebwa mu ndirimbo ye yabaye ikimenyabose yitwa Tarihinda , amashusho y’iyi ndirimbo yafashwe mu mwaka w’i 1998.