Inkuru Nshya

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yasabye urubyiruko kurangwa n’indangagaciro ziboneye mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Mu gihe imirwano ikomeje kubica mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC), ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryatangaje ko ridateze kuva ku butaka bwa Congo, rivuga ko abarigize ari abanyekongo bafite uburenganzira busesuye ku gihugu cyabo nku bwabandi baturage bose.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Brig Gen Patrick Karuretwa, yashimangiye akamaro ko gushyiraho ingamba z'ubwirinzi ku Rwanda, avuga ko zitazavaho hakiri abifuza kurugirira nabi, ahubwo ko zishobora kugenda zihinduka bitewe n’uko ibintu bihagaze.
Ubushakashatsi ku buzima n’imibereho y’abaturage mu Rwanda (RDHS) bwa 2025 bugaragaza ko umubare w’impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu ugenda ugabanuka aho mu myaka 25 ishize zagabanutse ku rugero rungana na 81.6%.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Patrick Karuretwa, yatangaje ko kuvanga Ingabo za RPA zari zimaze gutsinda urugamba rwo kubohora igihugu n’iza FAR bari bahanganye byatanze ubutumwa bukomeye ku Banyarwanda ko ikibazo atari umusirikare urwana ahubwo ko ari imiyoborere mibi.
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije umukinnyi Boris Gbenou ukomoka muri Repubulika ya Centre Africa, ukina asatira izamu anyuze ku ruhande gusa akaba nta kipe yari afite
Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda y'umukino wa basketball mu bagabo yatsinzwe n'ikipe y'igihugu ya Nigeria amanota 106-62 bituma irangiza imikino 6 yose yo mu itsinda C mu gushaka itike y'Igikombe cy'Isi itsindwa
Umukinnyi w'umupira w'amaguru w'umunyarwandakazi Mukandayisenga Jeannine uzwi nka 'KaBoy' yaciye agahigo ko kuba umukinnyi uguzwe amafaranga menshi muri Shampiyona ya Tanzania nyuma yo kugurwa n'ikipe yo mu Bushinwa yitwa Wuhan Jiangda WFC avuye mu ikipe ya Yanga Princess yakiniraga.
Mu gihe u Rwanda rwizihizaga ku nshuro ya 32 umunsi wo Kwibohora, kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Nyakanga 2026, Ingabo na Polisi by’u Rwanda bamuritse ibikorwa bitandukanye bakoze mu guteza imbere imibereho y’abaturage.
Abasirikare b'Abanyarwanda bari mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Sudani y'Epfo, bifatanyije n'Abanyarwanda baba muri icyo gihugu mu kwizihiza Isabukuru y'imyaka 32 u Rwanda rwibohoye.  

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka