Inkuru Nshya

ubushakashatsi bugaragaza ko uko imyaka y’umugore yiyongera, ubushobozi bwo gusama bugenda bugabanuka, ndetse ibyago byo guhura n’ibibazo bimwe na bimwe mu gihe cyo gutwita bikiyongera.
Abahinzi bo mu bice bimwe by’u Rwanda bategereje imvura kugira ngo batangire gutera imyaka y’igihembwe cy’ihinga cya 2027A, mu gihe RAB ibasaba gukomeza gutegura ubutaka kugira ngo imvura nihagera bazahite batera.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere Uburezi bw’Ibanze (REB) rwizeza ko Umunsi wa Mwarimu usanze hari byinshi bimaze gukorwa mu kuzamura imibereho ye, kandi ko hakomeje gutekerezwa ibyanozwa kugirango arusheho gutera imbere aterwe ishema no kurerera u Rwanda.
Iradukunda Liliane wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2018, yateye indi ntambwe mu rukundo rwe na Imfura Kenny, nyuma yo kwambikwa impeta n’uyu mukunzi we bamaranye imyaka bakundana.
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego, basabye abaturage gukomeza ubufatanye mu gukumira no kwirinda ibyaha ndetse no kurinda abana ibiyobyabwenge, kuko kurinda abana ibyaha ari ugushyiraho umusingi w’u Rwanda rw’ejo hazaza.
Umugororwa umaze amezi 10 afungiye mu Igororero rya Muhanga yagerageje kuritoroka umugambi uramupfubana, afatwa akimara gusimbuka igipangu.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) gikangurira abaturage kugenzura ubuzima babayeho, no kwirinda imigiriee irimo kunywa inzoga n’itabi kuko ari intandaro y’indwaa zitandura zirimo iz’umutima n’izindi zifitanye isano nazo, zikomeje kwiyongera.
Umukinnyi wa filime Kimenyi Tito yakoze filime nshya yise “Till a Death”, yubakiye ku nkuru y’urukundo rudasanzwe hagati y’umusore w’imyaka 25 n’umukecuru w’imyaka 65.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 23 yerekeje i Juba muri Sudani y’Epfo, aho igiye gukina umukino wo kwishyura na Sudani y’Epfo mu ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’Imikino Olempike ya 2028.
Dafroza Gauthier  wahirimbaniye ko abacyekwaho Uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 bashyikirizwa ubutabera bagakurikiranwa, yitabye Imana azize uburwayi.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka