Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette yavuze ko abanyeshuri bafite ubumuga bari mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, bari gufashwa byihariye ngo bakore neza kimwe n’abandi asaba abarezi gushyiraho akabo.
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, na mugenzi we wa Israel, Gideon Saar, bifatanyije n'Abanyarwanda baba muri Israel, n'inshuti z'u Rwanda mu kwizihiza umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 32.
Perezida Paul Kagame yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo nshya y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe guteza imbere ikoreshwa ry’ubwenge buhangano (AI) ku rwego mpuzamahanga, AI for Good Global Commission.
Ikipe ya Etoile de l'Est FC yo mu karere ka Ngoma yatangaje umutoza Mbarushimana Shaban nk'umutoza wayo mushya mu gihe cy'imyaka ibiri iri imbere nyuma yo kuzamuka muri Shampiyona y'icyiciro cya mbere, BK Pro League.
Myugariro w'umunyarwanda Niyigena Clement wakiniraga APR FC biravugwa ko yamaze gusinyira ikipe ya Smouha Sports Club yo mu Misiri amasezerano y'imyaka 2 ndetse akaba atangazwa mu minsi iri imbere.
Mu ruzinduko rw'akazi ari kugirira muri Israel, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane w'u Rwanda, Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yasuye Old City of Jerusalem (Umujyi wa Kera wa Yeruzalemu) na Western Wall, hamwe mu hantu hafite amateka akomeye kandi hafatwa nk'ahera ku Isi.
Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga