Inkuru Nshya

Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) yiseguye ku banyarwanda kubera ibura ry’umuriro ry' amashanyarazi ryagaragaye mu bice bitandukanye by’igihugu, by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, asobanura ko ryatewe n'imiyoboro u Rwanda rufatanya n'ikindi gihugu.
Abantu icyenda bakubiswe n'inkuba ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 5 Mutarama 2026,basezeweho bwa nyuma kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Mutarama 2026, bashyingurwa mu cyubahiro mu Irimbi ry'ahitwa Kiriko riri mu Murenge wa Sake mu Karere ka Ngoma.
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye umugabo w’imyaka 28 wo mu Mudugudu wa Rusasa, Akagari ka Nyakibungo, Umurenge wa Gishubi mu Karere ka Gisagara, ukekwaho kwica umuvandimwe we w’imyaka 40 amuhora amafaranga make angana na 250 Frw.
Abaturage bo mu  mu tugari tubiri two mu Murenge wa Nkanka n’utundi dutanu two mu Murenge wa Nkombo, barumbije imyaka , bahawe ibiribwa .
Umuhanzi uririmba injyana ya gakondo mu Rwanda, Intore Massamba azataramira abazitabira ibirori bizaba ku ruhande rw'irushanwa rya Afurika ry'Umupira w'Amaguru, CAN riri kubera muri Morroco
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Kayonza, barinubira kuba barashyizwe mu gice cyahariwe ubuhinzi kandi bamaze imyaka myinshi batuye ndetse banahafitiye ibyangombwa, bityo bakaba barabujijwe kugira ikindi kintu bakoreramo kitagenewe ubuhunzi
Umunyamerika w’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, Darren Jason Watkins Jr. uzwi cyane nka IShowSpeed, yatangaje ko mu ruzinduko ateganya gukorera mu Rwanda azasura Ingagi zo muri Pariki y'Ibirunga
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ibiciro bishya byo gusura ingagi muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, bizatangira gukurikizwa mu mwaka wa 2026