Inkuru Nshya

Minisitiri  w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro n’intumwa yihariye y’u Bufaransa mu karere k’ibiyaga bigari, Ambasaderi Emmanuel Cohet, byibanze ku mubano w’ibihugu byombi.
Sosiyete ya Zacu Entertainment ifite televiziyo ya Zacu TV icaho Sinema Nyarwanda, ku bufatanye na Mizero Yves utunganya ama filime batangaje ko bagiye gushyira hanze filime nshya izaba igaruka ku buzima bw’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye ‘HighSchool’.
Nyuma y’iminsi icumi hasinywe amasezerano hagati ya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (Kinshasa) n’ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23)iri huriro rirashinja leta kutubahiriza ibyo yiyemeje kurekura imfungwa zaryo.
Mu rwego rwo gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi by'umwihariko mu gice cy’Amayaga mu ntara y'Amajyepfo,ihuriro ry’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mayaga AGSF mu karere ka Ruhango ryishimira ko huzuye inzu izashyirwamo aya mateka abazajya bayisura bakabasha kumenya amateka y’ukuri banareba ibimenyetso
Minisitiri w’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko hari gusuzumwa ishyirwaho ry'itegeko rikumira abana bari munsi y'imyaka 16 gukoresha imbuga nkoranyambaga.
Minisiteri y'Ibikorwaremezo yatangaje ko bitarenze amezi abiri mu Rwanda hose hazaba hamaze gushyirwa sitasiyo zicomeka ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi.
Kuri iyi tariki Perezida Sindikubwabo Theodore yasubiye i Butare avuga ko agiye mu bugenzunzi ngo arebe ko abanya-Butare bari gukora neza akazi yabasabye ko kwica Abatutsi.