Inkuru Nshya

Abayobozi b’amatsinda y’Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bahuriye i Washington, D.C. mu mpera z’icyumweru gishize mu mwiherero w’iminsi ibiri wari ugamije gukomeza ubumwe bw’Abanyarwanda, iterambere mu rubyiruko no kurebera hamwe uruhare rwa diaspora mu iterambere ry’u Rwanda.
Mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza hari abagabo babiri batawe muri yombi bakekwaho kwica banize umugore wari indaya aho bikekwa ko bari bamuguze apfira iwe ari naho umurambo wasanzwe
Gahunda yo kwishyura amavuriro mbere (capitation) yaje gukuraho imbogamizi zagaragaraga muri serivisi zihabwa abanyamuryango b'ubwisungane mu kwivuza (Mituweli), harimo no kubona imiti yose umurwayi yandikiwe na muganga.
Polisi y’u Rwanda (RNP) n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ku bufatanye n’izindi nzego z’igihugu  zitandukanye  batangije ku mugaragaro mu gihugu hose, ibikorwa byo gufasha abaturage mu mibereho myiza n’iterambere, bigizwe n’imishinga itandukanye n’inkunga bizatwara asaga miliyari 2.5 Frw.
Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryatangaje ko ryashyikirije komite mpuzamahanga ya Croix-Rouge (CICR) abasirikare barenga 5,000 b’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bafatiwe mu mirwano ibera mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Abahanga  mu by’imitekerereze bo mu Rwanda, U Burundi na RDC , basanga ibibazo by’umutekano byakunze kuranga akarere, bikomeje kugira uruhare rukomeye mu guteza ibibazo byo mu mutwe
Ikipe ya As Kigali yatangaje  Kalisa Rashid nk’umukinnyi mushya wayo mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona y’u Rwanda.
Umunyamakuru  Aime Beaute Mushashi, n’umukunzi we Francis Nyamaswa berekanywe ku mugaragaro mu rusengero rwa Evangelical Restoration Church, ruherereye i Masoro mu Mujyi wa Kigali