Inkuru Nshya

Minisitiri w'Intebe Dr Nsengiyumva Justin yagaragaje ko Afurika ikomeje guhura n'ibibazo by'umutekano mucye ariko bigomba gukemurwa bihereye ku muzi wa byo.
APR FC yanganyije na Kiyovu Sports igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampyiona y’u Rwanda wabereye muri stade Amahoro ku mugoroba wa ku wa gatandatu tariki ya 14 Gashyantare 2026.
Minisitiri w’Intebe ,Dr Nsengiyumva Justin , kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Gashyantare 2026, yifatanyije n’abandi bayobozi mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro Inama ya 39 isanzwe y'Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma zigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Afurika, Massad Boulos, yasabye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kubahiriza agahenge bemeye ku itariki ya 13 Gashyantare 2026, mu rwego rwo guhagarika intambara mu bice byo muri Kivu y’amajyepfo.
Minisitiri w'Intebe, Dr Nsengiyumva Justin , yibukije abayobozi b'ibihugu bya Afurika ko bakwiye gushyira imbaraga mu miyoborere myiza by'umwihariko mu nzego z'ubuvuzi ari nako baharanira ko nta babyeyi bapfa babyara .
Mu karere ka Rulindo, mu Murenge wa Tumba, imodoka yari itwaye umugeni ugiye gusezerana, yakoze impanuka, umugeni ahita yitaba Imana abandi icyenda barakomereka.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe, yahuriye na mugenzi we wa Tunisia, Mohamed Ali Nafti, i Addis Abeba muri Ethiopia aho bitabiriye Inama ya 48 y’Akanama kayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Madamu Jeannette Kagame yitabiriye igitaramo cya Art-Rwanda Ubuhanzi Xperience no gusoza icyiciro cya Gatatu cy’amarushanwa ya Art-Rwanda Ubuhanzi agamije gushyigikira no guteza imbere impano z’urubyiruko mu buhanzi.
Perezida Kagame yashimiye Mia Amor Mottley wongeye gutorerwa kuba Minisitiri w’Intebe wa Barbados ku nshuro ya Gatatu.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka