Inkuru Nshya

Ambasaderi Christine Nkulikiyinka yashyikirije Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’Ubutwererane y'iki gihugu, kopi z’impapuro zimwemerera guhagararirayo u Rwanda.
Umuhanzi Nyarwanda Juno Kizigenza yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise “Funk Sauce (Wagwan)”, yakozwe ku bufatanye na Afrofuture, ikaba ari iya mbere mu mushinga w’indirimbo witwa “BAL’ING ON THE CONTINENT”.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Ukwakira 2026,  Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yakiriye indahiro za Senateri  Gasamagera Wellars na Depite Ben Niyonshuti binjiye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.
Senateri Dr. Charles Muligande yasabye Leta ko Leta yahagarika ibikorwa by’imikino y’amahirwe izwi nka “Betting” nk’uko yahagaritse inzoga z’ibyuma, avuga ko biri gukenesha urubyiruko bigasenya ingo nyinshi.
Abasifuzi mpuzamahanga b’Abanyarwanda, Twagirumukiza Abdul Karim na Ishimwe Jean Claude uzwi nka Cucuri, batsinzwe ikizamini cy’imbaraga (Fitness Test) gikorwa mu rwego rwo kugenzura ubushobozi bw’abasifuzi mbere yo gukomeza imirimo yo ku rwego mpuzamahanga.
Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yavuze ko leta ntacyo iri guteganyiriza abafungiwe inganda zengaga inzoga zakuwe ku isoko avuga ko icyo leta ihangayikiye ari ubuzima bw’abaturage bwari buri mu kaga kubera inzoga z’ibyuma zitujuje ubuziranenge.
Senateri Uwizeyimana Evode yasabye Minisitiri w’Intebe ko Guverinoma yakurikiranira hafi ikibazo cy’ibigo by’imari bishyiraho ikiguzi kiri hejuru cyo guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga, atunga agatoki MTN.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryemeje ko amatora ya Perezida mushya waryo azaba muri Mutarama 2027, nyuma y’ubwegure bwa Shema Ngoga Fabrice wari usanzwe ayobora iri shyirahamwe.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yavuze ko ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro ku masoko gihangayikishije leta ndetse ikomeje guhangana nacyo ariko ko kitazakemurwa hashingiwe ku marangamutima ahubwo gikwiye kurebwa mu ishusho ngari ahanini ku ingano y’umusaruro w’ibyo igihugu gifite.
SCD ituma uturemangingo dutukura tw’amaraso duhindura imiterere tukamera, bigatuma amaraso adatembera neza mu mitsi ndetse tukaba dushobora kuyifunga. Ibi bishobora gutera kubabara cyane, kubura amaraso, kwangirika kw’ingingo ndetse n’indwara y’ubwonko.