Inkuru Nshya

Imirwano ikomeye yumvikanamo ibisasu bikomeye yongeye kubyuka mu masaha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, hagati y'umutwe wa M23 n'ingabo za Leta ya Congo, FARDC zifashijwe n'ingabo z'u Burundi
Ubushakashatsi bwasohotse mu 2024 bwerekanye ko 30% kugera kuri 35% by’abantu bakuru bagira ibibazo byo kubura ibitotsi.
Depite Léonard She Okitundu usanzwe ari Visi Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga mu nteko Ishinga amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko amahoro arambye mu Burasirazuba bwa Congo atagerwaho hatabaye kurandura burundu umutwe wa FDLR
Umuvugizi wa Guverinoma, Yollande Makolo, yatangaje ko isinywa ry'amasenzerano hagati y'u Rwanda na RDCongo, ari nzira nziza y'amahoro, iganisha ku kurangiza ibibazo by'umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo.
Umushumba Mukuru w’Itorero rya ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yatangaje ko mu myaka 25 iri imbere bafite imishinga itandukanye igamije guteza imbere Abakirisitu irimo no kubaka Kaminuza ndetse na sitade izafasha guteza imbere impano z'abakiri bato.
Perezida Kagame uri i Washington D.C. yakiriye ku meza itsinda ry’Abadepite n’Abasenateri bagize Kongere ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, baganira ku bufatanye hagati y'u Rwanda n'igihugu cyabo
Polisi y’u Rwanda yasabye abashoferi kubahiriza amabwiriza mashya ajyanye na gahunda nshya mu gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange, izatuma nta modoka zihagarara umwanya munini zitegereje abagenzi.
Imirwano ikomeye yahuriyemo ihuriro rya AFC/M23 n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanyije n’ingabo z’u Burundi, yahitanye abantu batatu barimo abasivile
Perezida Kagame yageze i Washington, D.C. muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yitabiriye isinywa ry'amasezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo
Ubushakashatsi ku gipimo cya ruswa mu Rwanda [Rwanda Bribery Index] bukorwa buri mwaka n’Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane, Ishami ry’u Rwanda , Transparency International Rwanda, bwagaragaje ko ruswa nto itangwa igenda igabanyuka ariko amafaranga atangwa akiyongera aho ayatanzwe nka ruswa ngo umuntu abone serivisi yageze kuri miliyoni 29.5 Frw mu 2025 .

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka