Inkuru Nshya

Nyuma y’uko Minisiteri y’uburezi ishyizeho gahunda y’uko abiga mu mashuri nderabarezi (TTC) bazajya biga imyaka 5 bakarangiza bafite impamyabuenyi ya A1, abasaznwe bigisha mu mashuri abanza bize ayisumbuye gusa (A2) basabwe kuba muri iyo myaka baramaze kuzamura urwego rw’amashuri.
Rutahizamu w'umanyarwanda Mbonyumwami Taiba yatangajwe nk'umukinnyi mushya w'ikipe ya Ethiopian Coffee SC yo muri Ethiopia nyuma yo gutandukana na Marine FC yakiniraga.
Rwanda Premier League ifite mu nshingano Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League, yatangaje ko mu gihe ikipe yo muri Sudani yakwegukana igikombe cya Shampiyona izahabwa igikombe cy’icyubahiro (Honorary trophy) hanyuma igikombe cya Shampiyona kikazahabwa ikipe ifite amanota menshi mu makipe yo mu Rwanda.
Ikipe ya Rayon Sports y’abagore yatsinze Denden WFC yo muri Eritrea ibitego 3-0 mu mukino wa CECAFA y’abagore wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri iki Cyumweru tariki 23 Kanama 2026.
Umujyi wa Kigali watangaje ko hamaze gutabwa muri yombi abantu batanu bakekwaho kuba barayoboye abandi mu rugomo rwakorewe abashinzwe umutekano muri Gare ya Nyabugogo batera amabuye ku modoka barimo.
Umusizi Murekatete wamenyekanye mu bisigo birimo ‘Icyanditswe’, ‘Arubatse’, ‘Kanama k’Imyaka’ n’ibindi,  yateguje abakunzi be icyo yise “NIBAGWIRE” cyashibutse ku gutekereza ku rugendo rwo kurambagizanya.
Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yavuze ko bagiye gukurikirana icyasembuye igisa n'imvururu zatumye abaturage batera amabuye imodoka y'abashinzwe umutekano bazwi nka Dasso ahazwi nka Nyabugogo.
Amakipe yari ahagarariye u Rwanda mu byiciro bitandukanye mu mikino ihuza Ibigo by’Amashuri yo muri Afurika y’Iburasirazuba, FEASSA Games, yabashije kwegukana imidari 13 yandika amateka atari asanzwe.
Mu itangazo WASAC yashyize hanze ku wa Gatanu tariki 21 Kanama 2026, yavuze ko hari imishinga yitezweho kongera amazi mu Mujyi wa Kigali ho metero kibe ibihumbi 10 ku munsi, azaboneka bitarenze mu byumweru bibiri biri imbere.
Ikipe ya Commercial Bank of Ethiopia FC (CBE FC) yatsinze FC Ujeko yo muri Djibout ibitego 11-0 naho Simba Queens yo muri Tanzania itsinda Top Girls WFC yo mu Burundi mu mikino ibiri yo muri CECAFA y’abagore yabereye muri Kigali Pele Stadium.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka