Inkuru Nshya

Col Pacifique Kayigamba Kabanda yagizwe Umunyamabanga Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, asimbuye Jeannot Ruhunga wari umaze imyaka isaga itandatu kuri uwo mwanya.
U Rwanda rwatangaje ko rwishimiye icyemezo cya M23 cyo kuva mu Mujyi wa Walikale mu Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru, yari iherutse gufata ndetse no kuba Leta ya RDC yavuze ko ibikorwa by’Ingabo zayo, FARDC na Wazalendo bigiye guhagarara muri ako gace.
Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda, yazamuye mu ntera Col Stanislas Gashugi, ahabwa ipeti rya Brigadier General, anagirwa Umuyobozi w’Umutwe udasanzwe w’Ingabo z’u Rwanda uzwi nka ‘Special Operations Force’.
Umuryango w'Ubukungu n'Iterambere ry'Ibihugu bya Afurika y'Amajyepfo, SADC, wafashe umwanzuro w’uko ingabo za SAMIDRC zisoza ubutumwa bw'amahoro zimazemo imyaka hafi ibiri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ubuyobozi bwa Rwanda Energy Group bwiseguye ku Bafatanyabuguzi bayo kubera ibibazo by'ibura ry'umuriro w'amashanyarazi bimaze iminsi bigaragara, byaturutse ku bujura bwakorewe ibikoresho remezo by'amashanyarazi mu bice bihuza u Rwanda n'ibihugu by'abaturanyi.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ategerejwe mu Karere ka Kicukiro aho azagirana ibiganiro n’abagatuye ndetse n’abaturage bo mu Mujyi wa Kigali.
Umunyamakuru Mario Nawfal uzwi cyane mu kiganiro akora cyo ku rubuga rwa X yise ‘The Haller’ gikurikirwa n’abarenga miliyoni 6 buri Cyumweru, ari mu Rwanda aho yasuye ibice bitandukanye ndetse akorana ikiganiro n’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Perezida Paul Kagame.
Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres yagennye Umunyarwanda Anthony Ngororano kuba Umuyobozi w’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye muri Madagascar.