Umuhanzikazi Irahari Uwase Soleil, uzwi nka Zuba Ray, yujuje imyaka ibiri atangiye urugendo rw’umuziki, nyuma yo kwerekanwa na Kina Music mu 2024, ubwo yari akiri umunyeshuri wiga umuziki ku Ishuri ry’Umuziki rya Nyundo.
Umushinga wa Leta y’u Rwanda ku bufatanye na Banki y’Isi wo guteza imbere ubuhinzi bugamije ubucuruzi no gufasha abahinzi n’aborozi kugabanya ibyago mu bikorwa byabo, CDAT, wongerewe igihe ukazarangira muri Gashyantare 2029.
Ikipe ya The Hoops Rwanda yekuye mu irushanwa rya Rwanda Cup 2026 mu bagore nyuma y’uko umukinnyi yeganyaga gukinisha Feza Ebengo Isomi yangiwe gukina iri rushanwa n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda, FERWABA.
U Rwanda rwakiriye Inama Nyafurika ku Ikoranabuhanga mu Buvuzi izigirwamo Ibihugu bya Afurika byakoresha ikoranabuhanga mu buvuzi ku buryo buri Munyafurika agira ubuzima bwiza binyuze mu kubona serivise z’ubuvuzi zihuse.
Umunyarwenya n’umukinnyi wa sinema nyarwanda Nsabimana Eric, uzwi nka Dogiteri Nsabii, yatangiye urugendo rushya mu muziki, asohora indirimbo ye ya mbere yise “Urugendo”, avuga ko ari inkuru y’ibyamubayeho mu buzima.
U Rwanda rwasabye Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano gushyira mu byihutirwa ibikorwa byo kurandura umutwe wa FDLR ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ruvuga ko ugikomeje kuba ikibazo ku mutekano w’u Rwanda n’akarere.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi” yatsinze iya Cape Verde “Blue Sharks” ibitego 2-1 mu mukino wa kabiri w’itsinda K mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Kenya, Tanzania na Uganda.