Inkuru Nshya

Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Al Ahly SC Wad Madani yo muri Sudani ibitego 2-1 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Kanama 2026.
Kuri uyu wa Gatatu mu Karere ka Gisagara habereye ubukangurambaga bwo konsa neza, mu rwego rwo gushishikariza ababyeyi konsa abana neza no kubarinda ibibazo by’imirire mibi n’igwingira.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), cyatangaje ko ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byinjirije u Rwanda miliyoni 12.95$ asaga miliyari 19 Frw mu minsi itanu.
Gorilla FC yatsinze Kigali FC ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, mu gihe amakipe yombi akomeje imyiteguro y’umwaka w’imikino wa 2026-2027.
Umugabo wo mu Murenge wa Ruli, Akarere ka Gakenke, arakekwaho kwica umugore we akoresheje icyuma nyuma na we akikomeretsa ku ijosi, mu gihe bari bamaze amezi umunani babana, aho abaturanyi bavuga ko babanaga mu makimbirabe.
Al Hilal SC Omdurman yo muri Sudani yatandukanye n’umutoza uturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Guy Bukasa nyuma y’ukwezi n’iminsi micye amaze ayitoza.
Ubushakashatsi ku mibereho n’ubuzima mu Rwanda bwa 2025, bwagaragaje ko umubare w’abana bavukana ibilo bike uri kwiyongera, aho wageze ku 8.8% mu 2025.
Ni ibisanzwe ko ibirori byinshi mu Rwanda byinganjemo ubukwe bikorwa mu gihe cy’Impeshyi (Icyi) kuko ari gihe kitarangwamo imvura ishobora kuba kidobya mu birori, ahubwo kikarangwamo izuba ryinshi.Impeshyi y’uyu mwaka wa 2026 yabaye umwanya wo gukora ubukwe ku bakora umwuga w’itangazamakuru ku buryo abagera ku 9 bose bakoze ubukwe mu gihe kitarenze amezi 3 harimo n’abashakanye hagati yabo.
Abaturage batuye hafi y’uruganda rwa sima rwa CIMERWA mu karere ka Rusizi bavuga ko bamaze imyaka irenga icumi bahangayikishijwe n’ingaruka z’ibikorwa by’uruganda, zirimo ivumbi, urusaku n’umutingito w’imashini. Bavuga ko ibi bibazo bibangamira imibereho yabo, ndetse bamwe bakabihuza n’indwara z’ubuhumekero n’iz’umutima.
Umubano wa Juvenal Habyarimana wayoboye u Rwanda imyaka 21 kugeza mu 1994 na Mobutu Sese Seko wayoboraga Zaïre (RDC y’ubu) wabaye Perezida kuva mu 1965 kugeza mu 1997 ntabwo wari ushingiye ku bufatanye mu bya politiki hagati y’ibihugu bayoboraga gusa ahubwo wari uw’ubucuti bwihariye hagati y’aba bombi.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka