Inkuru Nshya

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yazamuye abapolisi mu ntera, aho harimo n'abofisiye bo ku rwego rukuru.Aha harimo abari ku ipeti rya Assistant Commissioner of Police (ACP) bazamuwe ku ipeti rya Commissioner of Police (CP), n’abavuye ku ipeti rya Chief Superintendent of Police(CSP) bazamuwe ku ipeti rya Assistant Commissioner of Police(ACP).
Mu ruzinduko rw’akazi yagiriye muri Chad, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, wari Intumwa Idasanzwe ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yakiriwe mu biro bya Perezida wa Chad, Maréchal Mahamat Idriss Déby Itno.
Mata 2026, Abanyarwanda baba mu gihugu cya Nigeria, abayobozi mu nzego za leta ya Nigeria n’iz’umutekano, abahagariye ibihugu byabo, abakozi b’imiryango mpuzamahanga n’inshuti bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa cyabereye mu murwa mukuru wa Nigeria, Abuja ku nsangamatsiko y’uyu mwaka: “Kwibuka Twiyubaka.’’ (Remember-Unite-Renew).
Ati “Mu rwego rw’ubutabera, IBUKA yagize uruhare mu gushyigikira Inkiko Gacaca n’imirimo y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha. Yanagize uruhare mu gushaka abatangabuhamya no gutanga amakuru mu manza zibera mu mahanga.”
Madamu Jeannette Kagame yashimangiye ko kwibuka atari igikorwa cyo kuzirikana gusa, ahubwo ko ari ukubaho no kuberaho abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 08 Mata2026 , Diyosezi ya Kabgayi yatangije ku Mugaragaro ishuri rya Muzika rizafasha abana kumenya no guteza imbere impano zabo muri Muzika.
Mu gihe mu Rwanda n’Isi muri rusange hibukwa ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, imiryango mpuzamanga, abanyacyubahiro batandukanye , ibihugu by’inshuti ndetse n’abahanzi bakomeje gufata mu mugongo abanyarwanda muri ibi bihe byo Kwibuka.
Gen Aboubacar Faye wahoze mu ngabo za Loni zari zaje kugarura amahoro mu Rwanda (MINUAR) yavuze uburyo Umuryango w’Abibumbye wirengagije ku bushake ubutumwa bwoherejwe bumenyesha ko mu Rwanda hari gutegurwa Jenoside yakorewe Abatutsi.  
Itegeko nº 59/2018 ryo ku wa 22 Kanama 2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo, risobanura ibikorwa bigize icyaha n’ibihano byabyo, abantu bakwiye guhora birinda cyane cyane mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.