Inkuru Nshya

Ikipe ya Rayon Sports iravugwa ku isoko ry'umukinnyi wo mu kibuga hagati, aho iri mu biganiro n'abakinnyi barimo Ruboneka Jean Bosco udafite ikipe kugeza ubu, Elie Eldinho Mokono ukinira ikipe ya Fountain Gate yo muri Tanzania na Kamana Karimu ukinira Vision FC mu Burundi.
Kalisa Adolphe wamenyekanye nka Camarade wabaye Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWFA, yahanishijwe igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe mu Igororero n’ihazabu ya 16.040.25$ ariko isubitswe mu gihe cy’umwaka umwe nk’uko bikubiye mu cyemezo gihamya amasezerano y’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha.
Urubyiruko rwo mu karere ka Gisagara rwavuye mu bigo ngororamuco rwibumbiye mu makoperative maze runahagurukira kurwanya ikoreshwa n’icuruzwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge n’ibindi biyobyabwenge, ibyo ubuyobozi bw'akarere buvuga ko byagabanyije ibyaha byakorwaga ku kigero gishimishije.
Geneva, 14 Kanama 2026 .Inama ya gatandatu y’Itsinda rihuza ku mutekano hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda yabereye ku Biro bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Geneva, mu Busuwisi, ku itariki ya 12–13 Kanama 2026.
Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutandukana n'umuzamu Drissa Kouyaté ukomoka muri Mali bivuye ku busabe bwe kuko atabona umwanya wo gukina.
Umuyobozi mukuru w'urwego rw'igihugu ngishwanama rw'inararibonye Tito Rutaremara, yasabye urubyiruko rw’Abanyamulenge guhaguruka bagahangana n’ibibazo by’umutekano mucye n’akarengane mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , bakabohora igihugu cyabo.
Rutahizamu ukinira ikipe y'Igihugu y'u Rwanda 'Amavubi' Joy-Slayd Mickels yatangajwe nk'umukinnyi mushya w'ikipe ya Hibernians FC ikina icyiciro cya mbere muri Shampiyona yo mu birwa bya Malta, YoHealth Malta Premier.
Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka, The Ben, yitabiriye igitaramo cya Gen-Z Comedy aho garatutse ku bintu biutandukanye nirimo n’ubuzimwa bwe bw’ubuto cyane cyane ibyamuranze ubwo yari akiri umunyeshuri.
Ku mugoroba wo ku wa 13 Kanama 2026 i Kigali habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 22 ubwicanyi bwakorewe Abanyamulenge mu Gatumba mu gihugu cy’u Burundi amahanga yongera kwibutswa kudakomeza kurebera ubwicanyi bugikomeje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ubugenzuzi bw’isuku bwakozwe n’umugi wa Kigali bwakorewe ku nyubako 60 basanze 14 gusa ari zo zari zifite isuku ihagije, umugi wa Kigali ukaba wibutsa abanyarwanda ko inyubako zitubahiriza amabwiriza y’isuku  zizakomeza gufungwa.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka