Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yashimiye ikipe ya Paris Saint Germain yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League isezereye FC Bayern Munich yo mu Budage, ku giteranyo cy’ibitego 6-5 nyuma yo kunganya 1-1 mu wo kwishyura.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu MINUBUMWE, yavuze ko kuva mu 1994 Jenoside yakorewe Abatutsi yarangira abasaga ibihumbi 70 bari barafungiwe ibyaha bya Jenoside bafunguwe ndetse ubu bari mu buzima busanzwe.
Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko umubano uhuza Rwanda na Botswana udashingira gusa ku bushuti, ahubwo ushingiye ku ntego ihuriweho y’iterambere, ashimangira ko ari byo bituma ubufatanye bw’ibihugu byombi bugira ireme n’icyerekezo gifatika
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Kamuhire Alexis, yagaragaje ko ikibazo cy’inzego zimwe zikerereza imishinga, ari intandaro y’imicungire mibi y’umutungo wa Leta.
Urukiko rw’Ubujurire rw’i Paris mu Bufaransa, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Gicurasi rwanzuye ko iperereza ku ruhare umugore wa Habyarimana Juvénal, Agathe Kanziga, akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi no mu itegurwa ryayo rikomeza.
Umuraperi w’icyamamare Olamide wo muri Nigeria akaba n’umuyobozi w’inzu ifasha abahanzi ya YBNL, agiye gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya mbere, mu gitaramo kizaba ku wa Gatandatu, tariki ya 30 Gicurasi 2026.
Raporo ku ishusho y’ubukungu mu bihugu biri Munsi y’Ubutayu bwa Sahara, ikorwa n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, FMI, yagaragaje ko mu 2025, u Rwanda rwaje mu bihugu 10 ku Isi byagize izamuka ry’ubukungu riri hejuru ya 6%
Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga