Inkuru Nshya

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yongeye kwihanangiriza abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange bongera ibiciro by’ingendo ku bagenzi n’abacuruzi bongera ibiciro by’ibicuruzwa uko bashatse bitwaje izamuka ry’ibikomoka kuri peteroli ko abazafatwa bazahanwa.
Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ushinzwe Akarere ka Afurika, Prof. Mohamed Janabi ari kumwe na Brian Chirombo uyihagarariye mu Rwanda, basuye Ishami ry’ubuvuzi bw’umutima mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal
Raporo y’irangamimerere mu Rwanda ya 2025 igaragaza ko muri uwo mwaka ingo zisaga ibihumbi 50 zashyingiwe mu mategeko, ndetse umubare munini w’abagore bashaka bari munsi y’imyaka 25 aho abarenga 800 bashatse bataruzuza imyaka 21.
Ihenda n’izamuka ry’igiciro cy’ubutaka hari abagaragaza ko rikomeje kuba ikibazo kibangamira abasore badafite amikoro ahagije, ibi bituma iyo bageze mu gihe cyo gushaka bashakira abagore mu nzu z’ababyeyi babo
Filime ‘Hurts Harder’ iri mu zakunzwe cyane muri Sinema Nyarwanda muri 2025, igiye gukorerwa igice (season) ya gatatu, ku busabe bwinshi bw'abayirebye bakayikunda
Tariki ya 21 Mata 1994, Akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku isi kafashe umwanzuro 912 uhindura inshingano za MINUAR, iyisiga ku izina gusa, ifite abasirikari 250 gusa nyamara, buri munsi Gen Dallaire wayoboraga MINUAR yohererezaga raporo Loni avuga uko ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi mu Rwanda. 
Umuhanzikazi Marina Deborah yahaye gasopo  Badrama, ukomeje kwifashisha izina rye mu mafuti ye yo guharabika u Rwanda n’abayobozi barwo.
Perezida Paul Kagame yakiriye itsinda ry’intumwa ziturutse mu Bwami bwa Asante bwo muri Ghana, ziyobowe n’igikomangoma Oheneba Yaw Otchere, gihagarariye Umwami w’Ubwami bwa Asante (Asantehene)
Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente yakiriye Ambasaderi wa Gabon mu Rwanda, Dr. Sylver Aboubakar Minko-Mi-Nsemé, bagirana ibiganiro byibanze ku gushimangira umubano w’ibihugu byombi no guteza imbere ubufatanye
Umuryango w'umwamikazi Rosalie Gicanda wishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 urashimira minisitiri w'ubumwe bw'abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu unamusaba ko yakwandika igitabo cy'amateka avuga kuri Gicanda abarimu bakajya bayigisha abanyeshuri bakayamenya.