Inkuru Nshya

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) guhagarika byihuse ubufatanye ubwo ari bwo bwose buri hagati y’ingabo zayo n’umutwe wa FDLR, inasaba gushyira mu bikorwa ingamba zigamije kuwambura intwaro no kuwusenya.
Umugore wa MUGISHA Emmanuel wamamaye nka Clapton Kibonge mu bikorwa bitandukanye bijyanye na sinema n’imyidagaduro, yifurije umugabo we isabukuru nziza, amusabira imigisha y’Imana, ubuzima bwiza n’intsinzi mu buzima bwe.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko nta tegeko ribuza abamotari bakorera hanze y’Umujyi wa Kigali kuhazana abagenzi, yaba ari abatwara moto zikoresha lisansi cyangwa iz’amashanyarazi, ariko ko batemerewe kuhakorera mu buryo buhoraho badafite uruhushya rubibemerera.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage yafashe inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nk’ibyuma zakuwe ku isoko zari zigifitwe n’abacuruza utubari n’ama depot harimo uwasanganywe amakarito arenga 190, zose ziramenwa abafashwe barafungwa.
Umuhanzikazi w’inararibonye Mariya Yohana agiye guhabwa icyubahiro ku bw’imyaka isaga 40 amaze mu muziki nyarwanda, mu gikorwa cyateguwe na Country Records kizaba ku wa 28 Ugushyingo 2026, kuri Glimpse Hotel i Kigali
Tariki ya 14 Ukwakira ni umunsi wa 287 w’umwaka wa, hakaba habura iminsi 78 ngo umwaka urangire. Ni umunsi wibukwaho iyirukanwa ry’Umwami Yuhi V Musinga mu Rwanda, ndetse n’itangizwa ku mugaragaro ry’ikoreshwa ry’indege zitagira abapilote mu kugeza amaraso ku bitaro n’ibigo nderabuzima.
Mu myaka irenga 75 ishize, Formula 1 yahindutse irushanwa rirenze kusiganwa ry’imodoka, riba urubuga ruhuriraho ikoranabuhanga rigezweho, abakinnyi b’abahanga, ibigo bikomeye by’imodoka, ubucuruzi n’imyidagaduro bikurikirwa na miliyoni z’abantu ku Isi.
Umutunganyamuziki(producer) n’umuhanzi nyarwanda Rene Niyitanga uzwi nka producer Yeweeh yatanze indirimbo ze ngo zisuzumwe mu cyiciro cyibanze (first round ballot) mu rugendo rugana ku bihembo bya Grammy award by’uyu mwaka wa 2027, akurikira abahanzi Nyarwanda Nel Ngabo na Ariel Wayz na bo bagejeje ibihangano byabo kuri uru rwego.
Abahinzi bo mu byanya byuhirwa bya Nasho, Mpanga, Mahama na Nyamugali mu Karere ka Kirehe, biteze gutangira kuhira imyaka bakoresheje uburyo bugezweho mu gihembwe cy’ihinga cya 2027B, nyuma y’uko imashini zo kuhira zizwi nka pivot zigiye kurangira gushyirwaho n’urugomero rw’amashanyarazi ruzazifasha gukora rukaba rwubatswe ku kigero kirenga 75%.
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abayobozi  mu mikino y’amasiganwa y’imodoka, barimo Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Imikino y’Imodoka (FIA), Mohammed Ben Sulayem, na Perezida wa Formula 1, Stefano Domenicali, nyuma y’uko u Rwanda rwemejwe nk’igihugu kizakira isiganwa rya African Grand Prix kuva mu 2030.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka