Inkuru Nshya

Kuri uyu wa Kabiri,Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yahagarariye Perezida Kagame, mu Nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma muri Afurika hamwe n’abafatanyabikorwa batandukanye, baganiraga ku ngamba zo guhangana n'Icyorezo cya Ebola. Inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.
Itsinda ryaturutse mu Ishuri Rikuru ry’Ubushakashatsi ku Mutekano muri Nigeria  riri mu Rwanda mu rugendoshuri rw’icyumweru rugamije gusuzuma isano iri hagati y’imitwe yitwaje intwaro ishingiye ku moko, ihatanira umutungo kamere, n’ibibangamira umutekano w’ibihugu.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr Yvan Butera, yavuze ko mu myaka ine ishize, mu Rwanda hamaze kuvurirwa abarwayi 1100 b’umutima bidasabye ko boherezwa hanze
Ikigo cy’Igihugu kibarurishamibare cyatangaje ko mu gihembwe cya mbere cya 2026 umusaruro mbumbe w’igihugu wazamutse ukagera kuri miliyari 6,346 Frw, uvuye kuri miliyari 5,276 Frw wari ho mu gihembwe nk’icyo cya 2025, bigaragaza izamuka rya 10%.
Perezida Faure Essozimna Gnassingbé yashimiye umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame ndetse n’uwahoze ari Perezida wa Nigeria, Olusegun Obasanjo, ku mbaraga bakomeje gushyira mu kuba Abanyafurika bakunga ubumwe mu rugendo rwo guharanira ko uyu mugabane utera imbere.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yibukije abayobozi b’inzego z’ibanze mu Turere no mu Mujyi wa Kigali ko inshingano yabo ya mbere ari ugukorera abaturage no kubashyira imbere, ashimangira ko abakozi n’abayobozi badatanga serivisi nziza bagomba kubibazwa
Ambasaderi Christine Nkulikiyinka yahererekanyije ububasha na Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Judith Uwizeye, wamusimbuye kuri uyu mwanya
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda ifatanyije n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EAC, batangije ibikorwa byo kumva ibitekerezo by’Abanyarwanda ku ngingo zizagenderwaho mu gushiraho Itegeko Nshinga rigena ukwihuza kw’ibihugu bigize uyu Muryango.
Abantu batandatu bo mu Kagari ka Arusha, mu Murenge wa Bigogwe, mu Karere ka Nyabihu, bapfuye mu buryo butunguranye, bikekwa ko bazize inzoga itemewe yo mu bwoko bwa Kanyanga izwi nka “Rubenge”
Leta ya Israel yafashe icyemezo cyo kuvana u Rwanda ku rutonde rw’ibihugu bifite abaturage babujijwe kwinjira muri Israel by’agateganyo kubera Icyorezo cya Ebola

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka