Inkuru Nshya

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ku mugaragaro ko zafatiye ibihano Joseph Kabila Kabange, wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ashinjwa kugira uruhare mu guhungabanya umutekano wa RDC, cyane cyane mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Umuhanzi The Ben ari kumwe n’umugore we Uwicyeza Pamella bari kubarizwa muri Zambia aho aba bombi biteganyijwe ko bazitabira igitaramo gikomeye umuhanzi Davido, azakorera i Lusaka ku wa Gatandatu tariki ya 02 Gicurasi 2026.
General Rtd Fred Ibingira yagaragaje ko abanyarwanda bafite amahirwe yo kugira perezida Kagame nk’umukuru w’igihugu ,kubera ubushishozi agaragaza mu miyoborere ndetse n’icyerekezo cyiza yahaye u Rwanda nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi.
Umunyamakuru Rugemana Amena, wamamaye cyane nka 'Babu Rwanda' mu itangazamakuru ry'imyidagaduro mu Rwanda , yamaze gusezera mu kiganiro 'The Choice Live’, gitambuka ku muyoboro wa YouTube wa The Choice Live ndetse no ku Isibo TV.
Tariki ya 01 Gicurasi 1994, Abatutsi bari kuri uyu musozi bagoswe n’igitero cy’Interahamwe  gikomeye cyari kigamije kubatsemba bose ndetse zafunze amayira yose yaganaga ku musozi wa Karama mu rwego rwo kubabuza guhunga. 
Mu makipe ane yaserukiye u Rwanda muri Shampiyona Nyafurika y’amakipe y’abagabo muri Volleyball ( CAVB Men’s Club Championship 2026), hasigayemo amakipe abiri, yombi agomba guhura muri ½ cy’irangiza, imwe ikajya ku mukino wa nyuma.
Kuri uyu wa Kane, umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen MK Mubarakh, yayoboye umuhango wo gusoza amasomo y’abofisiye 74 bo mu Ngabo na Polisi by’u Rwanda, ndetse n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe igorora (RCS), barangije neza amasomo yamaze ibyumweru 22.
Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwategetse ko umunyamakuru Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement akurikiranwa afunzwe mu gihe cy’iminsi 30 y’agateganyo
Kuri uyu wa Kane mu karere ka Rubavu hibutswe ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi,aho abaturage ,abayobozi inzego zinyuranye bose bahuriye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Commune rouge.