Inkuru Nshya

Umwanditsi w’ibitabo Barbara Umuhoza,  yateguje igitabo agiye gushyira hanze yise The Comeback: Surviving Divorce & Thriving After, cyibanda ku buzima bw’urushako burimo uko warushinga rugakomera, uko wahangana n’ihungabana rituruka ku gutandukana kw’abashakanye ugakira ibikomere no kongera kubaka ubuzima.
Minisiteri y’Uburezi yatangaje impinduka nshya zirimo kuzamura amafaranga y’ifunguro ku ishuri, kongerera imyaka abiga ubwarimu TTC bagiye kujya biga ,aho bazajya barangiza bafite impamyabumenyi y’ikiciro cya mbere cya Kaminuza A1 ndetse n’isaha yo gusoza amasomo.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yongeye kwanga ko ihuriro AFC/M23 ryitabira ibiganiro bya politiki Perezida Félix Tshisekedi yatangaje ko bizaba mu rwego rwo guhuza Abanye-Congo no gushakira hamwe umuti w’ibibazo byugarije igihugu.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda Wungirije Ushinzwe Ibikorwa, CP Vincent Sano yavuze ko mu rubyiruko hari ikibazo cy’imyitwarire idakwiye irimo kwishora mu byaha aho 47% by’abari mu magororero bari hagati y’imyaka 18 na 30.
Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n'Imiti mu Rwanda (Rwanda FDA) cyatangaje ko cyahagaritse ndetse cyavanyeho burundu impushya zose zo gutumiza mu mahanga Alukoro (Ethanol / Neutral Spirit).
Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko rikumira ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994 AGPF, ryasabye ko uburyo bwo kwigisha abana n’urubyiruko amateka ya Jenoside bikorwa hakurikijwe imyaka yabo cyane cyane mu gutegura imfashanyigisho zifashishwa mu rwego rwo kurushaho kuyasobanukirwa.
Ubwo hasozwaga ku mugaragaro imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi rya 19 ryari rimaze iminsi 10 ribera i Kigali, hashimiwe abamurika bahize abandi mu guhanga udushya, ubufatanye ndetse no kuzana uburyo bushobora guhindura no kwihutisha iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi.
Ikipe ya Azam FC yo muri Tanzania yamaze guhaguruka i Dar es Salam yerekeza i Kigali mu Rwanda aho igiye gukorera umwiherero yitegura umwaka utaha w'imikino wa 2026/27 urimo na CAF Confederation Cup.
Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatumiye amakipe 4 ya mbere muri Shampiyona y'umwaka wa 2025/26 mu irushanwa ry'Igikombe Kiruta ibindi (Super Cup) ariyo APR FC, Rayon Sports, Kiyovu SC na Police FC, byemeza ko iki Gikombe kizamaranirwa n'amakipe 4 aho kuba abiri nk'uko byari bisanzwe.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Telesphore Ndabamenye yasabye abahinzi n’aborozi gushyira imbaraga mu ivugurura ry’ubuhinzi n’ubworozi hagamijwe kongera umusaruro bityo igihugu kigatera imbere kandi kikagira ibitunga abantu bihagije.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka