Inkuru Nshya

Mu mujyi wa Kigali, abagabo babiri batawe muri yombi nyuma yo gufatanwa amadolari ibihumbi 10 y'amiganano , bari bagiye kuvunjisha .
Ambasaderi Maj Gen Joseph Nzabamwita yashyikirije Perezida Vladimir Putin impapuro zimwemerera guhagararira Repubulika y’u Rwanda mu Burusiya
Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yakiriye itsinda riyobowe na Leung Chun-Ying, Umuyobozi Mukuru wa GX Foundation, umuryango mpuzamahanga ukora ibikorwa by’ubugiraneza bigamije gutanga ubufasha mu rwego rw’ubuvuzi n’ubuzima rusange ku bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere
Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana, NCDA, cyatangaje ko Ibigo mbonezamikurire y'abana bizwi nka ECD byageze kuri 32,205 mu mwaka wa 2025, zigamo abana 1,165,384 biyongereyeho abarenga ibihumbi 800 kuva mu 2020.
Kuri uyu wa kane, tariki ya 15 Mutarama 2026,  igitaramo cy’urwenya Gen Z Comedy Show cya mbere cyo muri uyu mwaka kiraza kuba aho bamwe mu bantu bafite amazina azwi mu bintu bitandukanye mu Rwanda baraza gususurutsa abitabira iki gitaramo.
Ba Ambasaderi bashya bahagarariye Ubuyapani na Qatar mu Rwanda bagaragaje ko bagiye gushyira imbaraga mu gushimangira umubano n’ubutwererane mu nzego zitandukanye ndetse no kwagura ishoramari n’ubucuruzi hagati ‘Ibihugu byabo n’u Rwanda.