Inkuru Nshya

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ibijyanye n’Isanzure (Rwanda Space Agency), Gaspard Twagirayezu, yatorewe kuba Umuyobozi Wungirije w’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Inzobere mu by’Isanzure (International Astronautical Federation
Umunyarwandakazi, Niyonkuru Florence, yegukanye umudari wa zahabu mu isiganwa ry’amaguru rya Lyon International Half Marathon ryari ribaye ku nshuro ya 41 rikaba ari isiganwa ribera mu Bufaransa. Ibi uyu munyarwandakazi yabikoze mu mpera z’icyumweru gishize, aho yari ahagarariye u Rwanda mu cyiciro cy’abagore mu isiganwa rya Lyon International Half Marathon.
Igikomangoma Albert II wa Monaco wanitabiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare yabereye mu Rwanda, mu mujyi wa  Kigali, yatangaje ko ashima politiki y’Igihugu ijyanye no kurengera ibidukikije.
Ikipe y'Umukino w'Amagare y'u Bufaransa iri mu Rwanda aho yari yitabiriye Shampiyona y'Isi y'Amagare yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi
Intore Masamba , yatangaje ko umubyeyi we, Nyinawintore Ancille Mukarugage, witabye Imana, yaranzwe no gukunda Imana n’abantu kandi yabatoje gukunda Imana.
RGB ku bufatanye n’Urwego rw’Imiryango itari iya Leta n’iy’Abikorera (NFPO Rwanda), bagiranye inama nyunguranabitekerezo n’abahagarariye imitwe ya politiki, igaruka ku ruhare rwabo mu kwimakaza imiyoborere myiza no gukorera mu mucyo.
Sosiyete y'u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) ,yateguje ibura ry’amashanyarazi mu turere twa Huye na Nyaruguru two mu ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda
Umunyana Analyssa uzwi cyane mu ruhando rwa cinema nyarwanda, ku izina MAMA SAVA, yahishuye ko kuri ubu ari mu rukundo n’umusore babyaranye umwana we w’imfura