Inkuru Nshya

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko imibanire y’u Rwanda n’amahanga ihagaze neza, yongera gushimangira ko ibibazo by'umutekano wa RDC bizakemurwa n'ibiganiro ndetse yamagana umwanzuro wa EU kuri Ingabire Victoire
Depite Muzana Alice wo mu Ishyaka rya PSD yatorewe kuba Umuvugizi w'Ihuriro Nyungurabitekerezo ry'Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, naho Nsengiyumva Dieudonné wo mu ishyaka rya PPC agirwa Umuvugizi Wungirije w’iri huriro
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane w'u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe agaragaza ko kuba u Rwanda rwarakuriyeho Viza ibihugu bya Afurika na bimwe mu bihugu by'amahanga byongereye ba mukerarugendo n'abashoramari basura u Rwanda
Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yakoze impinduka mu buyobozi bw'ibiro bye aho Dieudonne Gatete, yagizwe Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika, yungirijwe na Viviane Mukakizima
Umuhanzikazi Bwiza Emerence, uri mu bagezweho kuri uyu munsi mu muziki nyarwanda kandi bahagaze neza, yahishuye ko kuri ubu nta mukunzi afite ndetse mu mupira w'amaguru ari umufana wihebeye ikipe ya Bugesera FC na FC Barcelona.
Umuvuduko w’iterambere ry’u Rwanda uragaragarira Isi yose nyuma ya Jenoside yakorewe Abatusi 1994.Ibi bishimangirwa n’ uburyo ikoranabuhanga riri kwifashishwa mu nzego zitandukanye zirimo ubuvuzi, umutekano,Uburezi, imari,ubuhinzi n’Ubworozi, ndetse n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Christa Umuhoza yagizwe umuyobozi mushya Wungirije wa Imbuto Foundation asimbuye Geraldine Umutesi wari uri kuri uyu mwanya kuva mu 2017
Eric Rwabidadi yashyikirije Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Cameroon, Lejeune Mbella Mbella ibaruwa imwemerera kuyobora Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (IFAD) muri Afurika yo Hagati no muri Cameroon