Inkuru Nshya

Umuyobozi w'Ingabo za Loni ziri mu butumwa bw'amahoro mu Karere ka Juba, muri Sudani y'Epfo, Brig.Gen. Mohammad Iqbal Hossain, yashimiye abasirikare b’u Rwanda ubunyamwuga, imyitwarire myiza n’ubwitange bibaranga
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje imyanzuro 12 yafatiwe mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye ku nshuro ya 20, igabanyije mu ngeri eshatu zirimo ubukungu, imibereho myiza n’imiyoborere
Ikipe ya APR FC yatsinze Kiyovu Sports ibitego 2-0, mu mukino ubanza wa 1/8 cy'Igikombe cy'Amahoro Ni umukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 17 Gashyantare 2026
Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'Umukino wo gusiganwa ku Magare, FERWACY, Samson Ndayishimiye, yavuze ko kuri iyi nshuro irushanwa rya Tour du Rwanda rizahuzwa n'imyidagaduro aho kuba siporo gusa, mu rwego rwo kurushaho kuryohereza Abanyarwanda
Umunyamideli ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Chanel Iman hamwe n’umugabo we, Davon Godchaux bishimiye ibihe byiza bagiriye mu Rwanda, ubwo basuraga Ingagi zo muri Pariki y'Ibirunga
U Rwanda n'igihugu cya Misiri byashyize umukono ku masezerano y’imikoranire agamije gushyiraho uburyo buhamye bwo guhanahana amakuru n’ubunararibonye hagati ya Polisi z’ibihugu byombi
Umuhanzi ukomoka muri Kenya, Bien-Aimé Baraza, yagaragaje ko ashima ubuyobozi bwa Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, avuga ko ari umwe mu bayobozi b’Afurika bashyira imbere icyerekezo cy’iterambere gishingiye ku kwigira
Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha,RIB, rwatangaje ko kuva mu 2019 kugera mu 2025, Abanyarwanda bagera kuri 297 bacurujwe hirya no hino ku Isi, abagera ku 197 bakaba ari bo bagaruwe bakuwe mu bihugu 14.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwibukije abawutuye gufata ingamba zikenewe zo kwirinda no guhangana n’ibiza bishobora guterwa n’imvura nyinshi iteganyijwe mu gihe cy’itumba, hagati ya Werurwe na Gicurasi 2026
Umujyanama wa Perezida Donald Trump ku bibazo birebana na Afurika, Massad Boulos, yavuze ko atari we wakwemeza niba Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizafatira ibihano Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, kuko nta makuru ahagije abifiteho