Inkuru Nshya

Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda, Amavubi, yagumye ku mwanya w'127 ku rutonde rwa FIFA ruyobowe na Espagne.
Umuhanzi Niyo Bosco ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Nzeri 2025, yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene, bamaze igihe bari mu rukundo, bakaba bitegura kubana akaramata.
Urukiko rwa Nyarugenge rwategetse ko Umuhumuza Gisèle usanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Omar Munyaneza wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), ndetse na Dominique Murekezi, barekurwa by’agateganyo
Umugaba w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), Lt Gen. Mohan Subramanian, yasuye ingabo z'u Rwanda zigize itsinda rya Rwanbatt-1, zikorera ku cyicaro cya UN kiri i Tomping, mu murwa mukuru Juba
U Rwanda n'u Bushinwa byasinye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare, mu rwego rwo kurushaho gushimangira umubano w’ubufatanye umaze imyaka myinshi hagati y’ibihugu byombi
Urubanza rwa Félicien Kabuga, ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rukomeje kuzamo urujijo nyuma y'imyaka ibiri rumaze ruhagariswe kubera ko uburana afite uburwayi bukomeye
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B.Thierry yavuze ko ubugenzacyaha bw’u Rwanda bukora kinyamwuga, budafunga umuntu nta bimenyetso, kuko habanza gukorwa iperereza
Wazalendo yo muri teritware ya Fizi, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo yanze ko muri ibyo bice hakorera abasirikare ba Leta ya Kinshasa, bahaje baturutse i Kalemie