Inkuru Nshya

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yasabye amashuri makuru mu Rwanda guhuza ubumenyi n’ubushobozi aha abanyeshuri, n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo no mu iterambere ry’igihugu.
Tariki 5 Gicurasi 1994, Umubikira Mukangango Gertrude yicishije Abatutsi ba nyuma bari barokotse ubwicanyi bwo ku wa 22 na 25 Mata 1994, bari bahungiye mu kigo cy’Ababikira yayoboraga cyari i Sovu muri Huye.
Minisiteri y’Ibikorwa by’ubutabazi yatangaje ko kuva uyu mwaka watangira mu mezi ane gusa inkuba zimaze guhitana abantu 49 mu gihugu hose ndetse zinangiza ibikorwaremezo byiganjemo iby’amashanyarazi.
Ba ofisiye bakuru biga mu ishuri rikuru rya Polisi (NPC) riherereye mu Karere ka Musanze, bari mu rugendoshuri mu gihugu cya Algeria mu rwego rwo guhuza amasomo bigira mu ishuri n'ibikorerwa mu kazi.
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda, Prof. Didas Kayihura Muganga, yatangaje ko ireme ry'uburezi muri iyi Kaminuza rihagaze neza ku buryo hari abasoza amasomo baramaze kubona imyanya y'akazi ku isoko ry'umurimo.
Umuhanzi Nyarwanda Bruce Melodie yongeye kwandika andi mateka aho yujuje abamukurikira ‘Subscribers’ , miliyoni imwe kuri shene ye ya Youtube maze izina rye rihita ryandikwa ku rutonde ruriho abahanzi mbarwa mu Muziki Nyarwanda.
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr. Thelesphore Ndabamenye, yagaragaje ko hakenewe amavugurura ya politiki no kwihutisha udushya mu by’ingufu z’imirasire y’izuba hagamijwe kugera ku ikoranabuhanga rihendutse kandi ryoroshya ubuzima bw’abahinzi ari na ko ryongera umusaruro rikanasigasira umutekano w’ibiribwa.
Umunya – Ghana ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya APR FC, Dauda Yussif Seidu yatangaje ko yiteguye gukinira Amavubi mu gihe cyose yaba abisabwe.
Polisi ya Uganda yatangaje ko yataye muri yombi Abanyarwanda 25 bacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu Karere ka Kisoro.