Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abayobozi mu mikino y’amasiganwa y’imodoka, barimo Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Imikino y’Imodoka (FIA), Mohammed Ben Sulayem, na Perezida wa Formula 1, Stefano Domenicali, nyuma y’uko u Rwanda rwemejwe nk’igihugu kizakira isiganwa rya African Grand Prix kuva mu 2030.