Ikipe ya Gicumbi FC y'Akarere ka Gicumbi mu Majyaruguru y'u Rwanda yatangaje ko izatangira imyitozo yo kwitegura umwaka wa 2025/2026 ku wa Mbere tariki 20 Nyakanga 2026.
Ikipe ya Sunrise FC yo mu karere ka Nyagatare yatangaje ko yamaze gusinyisha aAbarundi babiri; Intibazonkiza Djuma ukina mu kibuga hagati na Nzeyimana Jean Petit ukina mu kibuga hagati, bombi bakiniraga Gicumbi FC.
Ibyamamare mu myidagaduro Nyarwanda barimo Anita Pendo, Mutesi Jolly, Uwase Muyango, The Ben, Bruce Melodie, Ashton Small n’abandi, batangajwe nk’abahatanye mu bihembo Africa Content Creator Awards 2026.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ku bufatane Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa n’Ubuhinzi (FAO) batangije gahunda y’imyaka ine igamije kuzamura urwego rw’ubuhinzi mu Rwanda binyuze mu kureshya abashoramari no kongera umusaruro
Urubyiruko rusaga 700 ruri mu Itorero Indangamirwa icyiciro cya 16 basuye Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo Kubohora Igihugu iri ku Mulindi w'Intwari mu Karere ka Gicumbi, bahakura ingamba zo kugera ikirenge mu cy’inkotanyi zabaye intwari no gusigasira igihugu zarwaniriye.
Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga