Inkuru Nshya

Mu Ishuri Rikuru ry’Ingabo z’u Rwanda riherereye mu Karere ka Musanze hasojwe amahungurwa ku micungire y’urwego rw’Ingabo yitabiriwe na ba Ofisiye bakuru bo mu nzego z’umutekano zitandukanye zo mu Rwanda, n’abandi bakora mu rwego rw’ingabo.
Kuri uyu wa Kane Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Madame Alice KAYITESI, ari kumwe n'Abayobozi b'Uturere batandukanye mu ntara y'amajyepfo, bitabiriye gahunda yo kwigiranaho ku buryo bwo kuvana abaturage mu bukene yabereye mu Karere ka Nyamagabe.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Telesphore Ndabamenye yasabye abahinzi n’aborozi gushyira imbere ubufatanye no guhanga ibishya nk’inzira iganisha ku iterambere rirambye ry’urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 23 Nyakanga 2026, ikipe ya Gicumbi FC yakiriye umutoza wayo mushya umunya-Tunisia Afahmia Lotfi ugiye kuyitoza mu myaka ibiri iri imbere asimbuye Bisengimana Justin kuri ubu uzatoza AS Kigali.
Kuwa Gatanu tariki ya 17 Nyakanga 2026, ku cyicaro gikuru cy'Umuryango FPR-Inkotanyi i Rusororo, mu Karere ka Gasabo, hateraniye Inama ya Biro Politiki y'Umuryango FPR-Inkotanyi yayobowe na Perezida Kagame Paul, akaba na Chairman w'Umuryango FPR-Inkotanyi.
Umukinnyi Leroy-Jacques Mickels ukinira ikipe y'Igihugu y'u Rwanda 'Amavubi' yerekeje mu ikipe ya SV Waldhof Mannheim ikina icyiciro cya gatatu mu Budage nyuma yo kurangiza amasezerano mu ikipe ya Zira FK yo muri Azerbaijan yakiniraga.
Imikino y'Akarere ka gatanu (5) yo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika cya basketball mu ngimbi n'abangavu batarengeje imyaka 18, yegejwe inyuma ho umunsi umwe nyuma y'uko ikipe y'igihugu ya Kenya itinze kugera mu Misiri ahazabera iyi mikino, ndetse hari n'abasifuzi batinze kugera mu mujyi wa Cairo uzakira iyi mikino.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolee, yashimiye abatuye ikirwa cya Bugarura, uburyo bifashisha amafi n'isambaza byo mu Kivu mu kwita ku mikurire y'abana bakaba nta n'umwe ugaragarwaho n'imirire mibi n'igwingira.
Abapolisi b’u Rwanda basoje ku mugaragaro amahugurwa yo kurinda abanyacyubahiro, guhangana n’ibyihebe mu bice by’imijyi, guhosha imyigaragambyo no kugarura ituze muri rubanda.
Ku mugoroba wo ku wa 4 Nyakanga 1973, nibwo Habyarimana Juvenal wari Minisitiri w’Ingabo yakoresheje abasirikare yayoboraga mu guhirika ubutegetsi bwa Grégoire Kayibanda nyamara bari nk’agati gakubiranyije.