Inkuru Nshya

Umukinnyi Matheus Bettim ukina nk'umwataka (Outside hitter) yongeye gusubira muri Shampiyona y'u Rwanda ya volleyball nyuma y'umwaka umwe yari amaze ari mu ikipe ya Viapol Vôlei São José yo mu cyiciro cya mbere iwabo muri Brazil.
Kuri uyu wa Gatatu, ba ofisiye b’ingabo z’u Rwanda baturutse mu mitwe itandukanye bitabiriye amahugurwa y’umunsi umwe ku bijyanye n'amategeko mpuzamahanga agenga intambara (IHL), yateguwe na komite mpuzamahanga y’umuryango utabara imbabare (ICRC).
Madamu Jeannette Kagame yasabye abahanga, abashakashatsi, abafata ibyemezo n’abafatanyabikorwa mu rwego rw’ubuzima gushyira imbaraga mu guhindura ubushakashatsi n’udushya mu bikorwa bifatika, kugira ngo icyuho kikigaragara mu kwita ku buzima bw’ababyeyi n’abana kizibwe burundu.
Umuyobozi mukuru (Chairperson) w'ikipe ya Polisi y'u Rwanda y'umupira w'amaguru (Police FC), CP Yahaya M. Kamunuga yavuze ko intego z'iyi kipe muri uyu mwaka w'imikino ari ugutwara igikombe cya Shampiyona.
Perezida wa Leta ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yahisemo Nicholas Checker, umudiplomate wahoze ar intasi mu rwego rushinzwe ubutasi rwa Amerika (CIA), nk’uwo yifuza ko aba ambasaderi wa yo mu Rwanda.
Ikipe ya APR BBC yongeye gusinyisha umukinnyi w'umunyamerika Craig Randall ngo azayifashe mu mikino ya kamarampaka izajyena ikipe izatwara Shampiyona y'u Rwanda ya basketball ari nayo izahagararira u Rwanda mu mikino ya Basketball Africa League (BAL) 2027.
Ubushakashatsi ku Buzima n’Imibereho y’Abaturage mu Rwanda (RDHS) bwa 2025 bwagaragaje ko imyemerere ishingiye ku idini igira uruhare mu gufata icyemezo cyo kwisiramuza ku bagabo.
Kuri uyu wa Gatatu, abanyarwanda 108 bari barahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) batahutse mu gihugu cyabo banyuze ku mupaka wa Rusizi ya Mbere.
Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) yatangaje ko ryinjije mu gisirikare cyaryo abasirikare bashya 9,318 barangije amahugurwa yihariye ya gikomando, mu muhango wabereye i Tchanzu, muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y'amajyaruguru, kuwa 20 Nyakanga 2026.
Nyuma yo gutanga ibyishimo mu myaka yashize, itsinda rya Urban Boyz ryari rigizwe na Safi, Nizzo na Humble Jizzo ryongeye guhurira hamwe mu gihe ryitegura kongera gutaramira abantu i Rubavu tariki 1 Kanama 2026 mu bitaramo bizenguruka Igihugu bya MTN Iwacu Muzika Festival bitegurwa na East African Promoters (EAP).

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka