Nyuma yo gutanga ibyishimo mu myaka yashize, itsinda rya Urban Boyz ryari rigizwe na Safi, Nizzo na Humble Jizzo ryongeye guhurira hamwe mu gihe ryitegura kongera gutaramira abantu i Rubavu tariki 1 Kanama 2026 mu bitaramo bizenguruka Igihugu bya MTN Iwacu Muzika Festival bitegurwa na East African Promoters (EAP).
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Nyakanga 2026 ikipe ya Vipers SC yo muri Uganda yageze mu Rwanda aho yitabiriye irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2026.
Ubushakashatsi bwakozwe na National Institutes of Health (NIH) bugaragaza ko gutura mu mijyi yiganjemo ubucucike byongera ibyago byo kurwara stroke ku kigero kiri hagati ya 20% na 70% ugereranyije n’abatuye mu bice by’icyaro.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera, yagaragaje ko Afurika ikwiye kongera imbaraga mu ishoramari ry’ubuzima, guteza imbere ubwisungane mu kwivuza no gushyira imbaraga mu kwikorera imiti n’inkingo.