Patrick Nkulikiyimfura wari umaze igihe kinini ari Umuyobozi Mukuru wa Akagera Aviation, yitabye Imana ku Cyumweru tariki 12 Mata. Yari afite imyaka 57 y’amavuko.
Ku gicamunsi cyo ku Cyumweru, tariki ya 12 Mata 2026 abahanzi Bruce Melodie na The Ben basuye ndetse bunamira inzirakarengane ziruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.
Minisitiri w’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene, yagaragaje ko bitashoboka ko abanyarwanda bunga ubumwe batabanje kumenya amateka y’icyatumye busenyuka n’abagize uruhare mu kubusenya.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryifatanyije n’Abanyarwanda muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Tariki ya 13 Mata 1994 ni imwe mu matariki atazibagirana ku barokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 kuko kuri iyo tariki abatutsi bari baragiye bahungira ahantu hatandukanye mu Rwanda bagabweho ibitero benshi bakwicwa.