Inkuru Nshya

Inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique,kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3Nzeri 2025,zatanze amagare abayobozi b’Imidugudu yo mu Karere ka Mocímboa da Praia, mu Ntara ya Cabo Delgado, mu rwego rwo kubafasha mu kazi kabo ka buri munsi karimo kugira uruhare mu kurwanya iterabwoba, gushyigikira iterambere ry’abaturage, no gushimangira imiyoborere y’inzego z’ibanze.
Ku nshuro ya mbere, mu Rwanda hatangiye igerageza ry'utudege duto tudakenera abapilote 'Drones', ariko dutwara abantu tuzwi nka 'eVTOL’
Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge rwakatiye  Prof. Omar Munyaneza wayoboye WASAC Group igifungo cy’ iminsi 30 y'agateganyo kuko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha.
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye Prosper Zo’o Minto’o, umuyobozi mukuru w’Ikigo cya ASECNA (Agency for Aerial Navigation Safety in Africa and Madagascar), gishinzwe gucunga umutekano w’indege mu kirere cya Afurika na Madagascar
Mu Karere ka Rwamagana, mu Ntara y'Iburasirazuba, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Nzeri 2025, hafunguwe Ikigo gishya kizajya cyakira abitegura gusoza ibihano bakatiwe n'inkiko, ‘Rwamagana Social Reintegration Centre
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Jean-Guy Afrika, yakiriye ikirangirire mu mupira w'amaguru, Javier Pastore, wahoze akinira Paris Saint-Germain, wageze mu Rwanda, aho azitabira Kwita Izina ku nshuro ya 20
Niba utuye muri Kigali cyangwa mu mijyi iyunganira, ukaba utembera, si ubwa mbere wumvise ijambo ‘Massage na Sauna'
Guverinoma y’u Rwanda yateguye ko izashora miliyari 70 Frw muri gahunda yo kwimura abaturage ahazaba hagiye kubakwa urugomero rwa Nyabarongo II
Michelle Yeoh wamamaye muri sinema ku rwego mpuzamahanga ari mu biruhuko mu Rwanda aho yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye ku Gisozi, ndetse asura n'Ingagi muri Pariki y'Ibirunga
Muhizi Anathole urega Banki Nkuru y’u Rwanda kumwambura inzu yari yaraguze, yandikiye Inteko Ishingamategeko umutwe wa Sena, asaba ko yamurenganura